Home News Kwibohora32:Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’abandi

Kwibohora32:Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’abandi

0

Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, yavuze ko n’ubwo byinshi byahindutse mu gihe abanyarwanda bizihiza uyu munsi, ariko ibitekerezo bishingiye ku macakubiri n’urwango bitarazimira burundu, ahubwo bikigaragara mu buryo butandukanye, cyane cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo. Yibukije ko amateka igihugu cyanyuzemo atagomba gusubira ukundi.

Perezida Paul Kagame yashimiye ingabo zari iza RPA ku butwari n’ubwitange zagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. avuga ko n’ubwo bamwe muri bo batakiriho, ibyo baharaniye bikomeje kugaragarira mu Rwanda rw’uyu munsi. Perezida yashimangiye ko umutekano n’imiyoborere myiza ari byo shingiro ry’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Yagize ati “Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’ab’ahandi. Tudafite umutekano nta kindi twaba dufite.”

Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kwibohora rwagaruriye abanyarwanda icyubahiro n’agaciro bari barambuwe, anashimangira ko kubungabunga ubumwe, umutekano n’imiyoborere myiza ari byo bizatuma igihugu gikomeza gutera imbere no kutazongera gusubira mu mateka mabi cyanyuzemo. Agira ati “u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri politiki yo guheza abaturage, kubiba amacakubiri no kubatera ubwoba, avuga ko intego nyamukuru y’urugamba rwo kwibohora yari ugusubiza ibyo abanyarwanda bari barambuwe birimo kubaho mu cyubahiro no kugira agaciro.”

Perezida yibukije kandi urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka igihugu, arusaba kumva ko nta wundi uzarinda cyangwa ngo yubake u Rwanda uretse banyarwanda ubwabo.
yakomeje avuga ko hari abashyigikira u Rwanda n’abatarusobanukirwa, ariko ko igihugu kigomba gukomeza kwishingikiriza ku mbaraga zacyo kugira ngo buri munyarwanda abeho mu mahoro kandi atere imbere.
Yasoje ashimangira ko kwibohora atari igikorwa cyarangiriye mu 1994 gusa, ahubwo ko ari urugendo rukomeza binyuze mu kubaka ubumwe, kurwanya amacakubiri no kuzamura imibereho y’abanyarwanda, agaragaza ko ibyo igihugu kimaze kugeraho mu myaka 32 ishize birivugira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
Previous articleNyamagabe scales up agricultural modernization through FOBASI
Next articleJenoside: Dr. Rwamucyo yasabiwe igifungo cy’imyaka 30

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here