Home News Minisitiri w’Ubutabera yashimiye abagenzacyaha 17

Minisitiri w’Ubutabera yashimiye abagenzacyaha 17

0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, kuri uyu wa Gatanu
yifatanyije n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu muhango wo gusezerera ku
kazi abagenzacyaha 17 bageze mu zabukuru.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Patrick Kabanda, aho aba
bagenzacyaha bashimiwe ku musanzu wabo w’igihe kirekire bamaze bakorera igihugu mu kurwanya
ibyaha no guteza imbere ubutabera mu Rwanda.
Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko aba bagenzacyaha bagize uruhare rukomeye mu kubaka urwego
rukora kinyamwuga, rushyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko no kurinda uburenganzira
bw’abaturage.
Minisitiri yashimangiye ko ibikorwa byabo byafashije RIB gukomeza kwizerwa n’abaturage no gukora
iperereza rinoze rishingiye ku kuri.
Minisitiri w’Ubutabera yasabye aba basezerewe ku kazi gukomeza kurangwa n’indangagaciro zabaranze
mu gihe bari mu nshingano, zirimo ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gukunda igihugu.
Yabibukije ko n’ubwo basezeye ku mirimo ya Leta, ubunararibonye bafite bukiri ingenzi mu gufasha
igihugu mu buryo butandukanye.
Uyu muhango ugaragaza ko inzego za Leta zikomeje guha agaciro abakozi basoje inshingano zabo neza,
binyuze mu kubashimira no kubaha icyubahiro bakwiye.
Itegeko N° 027/2023 ryo kuwa 18/05/2023 rihindura itegeko n° 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga
umurimo mu Rwanda rigena ko umukozi agomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo agize imyaka 65
y’amavuko.
Iri tegeko rigena kandi ko umukozi ashobora kujya mu kiruhuko cy’izabukuru atarageza kuri iyo myaka
(hakiri kare) ariko abisabwe n’umukoresha cyangwa nawe akaba yabishaka, binyuze mu nyungu
z’impande zombi.
Iki kiruhuko cy’izabukuru kandi giherekezwa n’ibihabwa umukozi hashingiwe ku itegeko rigenga
ubwiteganyirize bwa pansiyo (RSSB).
Iri tegeko rigamije kuvugurura imikorere no guha abakozi uburenganzira ku kiruhuko nyuma y’igihe
kirekire bakoze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
Previous articleRwanda’s Agriculture at a Crossroads: High Investment, Low Returns
Next articleAfCFTA: New opportunities for Rwandan youth and SMEs in Africa’s growing trade market

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here