Home Iyobokamana COVID-19: Papa Francis yemeye guhabwa urukingo

COVID-19: Papa Francis yemeye guhabwa urukingo

0
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis (Getty images)

Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yatangaje ko mu Cyumweru gitaha urukingo rwa COVID-19 ruzatangira gutangwa i Vatican kandi ko ari ku rutonde rw’abazaruhabwa.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa 5 channel nibwo Papa Francis yatangaje ibyo kuba ku rutonde rw’abazakingirwa Covid-19.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yagize ati “Ni inshingano gufata urukingo, hano i Vatican guhera mu cyumweru gitaha tuzatangira kurufata kandi nanjye ndi mu bazarufata.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis (Getty images)

Gufata icyemezo cyo gutanga uru rukingo muri leta ya Vatican iyoborwa na Papa, gikurikiranye n’itangazo ryemejwe na Papa Francis ryabwiraga abayituye ko bemerewe gufata urukingo, ni nyuma y’uko hari amatsinda y’abadashyigikira gukuramo inda yarushidikanyagaho bitewe n’uburyo rukozwemo.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020 nibwo aya matsinda yagiye avuga ko urukingo rwa COVID-19 rukorwa mu tunyangingo tuba twakomotse mu nda zakuwemo ariko byagaragaye ko atari ko bigenda, ko ahubwo rukorwa mu tunyangingo tuba twararerewe muri mu nzu zikorerwamo imiti zizwi nka (Laboratwari).

Inyandiko yasohowe n’abashinzwe ukwemera n’imyitwarire i Vatican ikemezwa na Papa Francis, yavugaga ko hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, byemewe gufata urukingo rwa COVID-19 ku batuye muri Leta ya Vaticani.

Tariki ya 25 Ukuboza 2020 nabwo Papa Francis yavuze ko abantu bose bakwiye guhabwa urukingo rwa COVID-19, ndetse asaba ibihugu bitandukanye gufatanyiriza hamwe mu guhashya iki cyorezo kimaze koreka imbaga.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMenya ibyo abantu bavuze kuri Padiri Ubald witabye Imana
Next articleRwandan woman: From the ashes of 1994 to the power

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here