Home Iyobokamana Menya ibyo abantu bavuze kuri Padiri Ubald witabye Imana

Menya ibyo abantu bavuze kuri Padiri Ubald witabye Imana

0
Padiri Rugirangoga Ubald mu isengesho ryo gusabira abarwayi (photo net)

Padiri Rugirangoga Ubald witabye Imana afite myaka 66, azwi cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi, mu isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge. Inkuru y’itabaruka rye yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 8 Mutarama 2021.

Padiri Rugirangoga Ubald mu isengesho ryo gusabira abarwayi (photo net)

Mu ntangiriro za 2020 yavuye mu Rwanda agiye muri Amerika mu bikorwa by’ivugabutumwa no gusengera abarwayi asanzwe akora, yagombaga kugaruka muri Mata, gusa icyorezo cya COVID-19 gituma habaho guhagarika ingendo z’indege.

COVID-19 itangiye kugenza make ubwo yashakaga kugaruka yahise ayandura, ayimarana igihe kinini cyane kuko yabanje kumubuza guhumeka, ikira imusigiye indwara y’ibihaha, ari nayo bivugwa ko yazize.

Ababanye nawe bamufiteho urwibutso rukom eye

Bamwe mu baziranye na Padiri Ubald batandukanye bagaragaza ko yari umuntu witangira gufasha abandi no guharanira ubumwe bwabo.

Padiri Ubald yari amaze igihe kinini mu ngabire yahawe y’Ubusaseridoti cyane ko yari amaze hafi imyaka 35 ari Padiri.

Antoine Cardinal Kambanda

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda avuga ko ku nshuro ya mbere asoma misa nk’umupadiri yari kumwe na Ubald.

Tariki ya 9 Nzeri 1990, nibwo Kambanda yahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo wa II, mu muhango wabereye i Nyandungu, bukeye bwaho ku wa 10 asomera misa ye ya mbere muri Seminari Nto y’i Ndera Petit Seminaire Saint Vincent de Paul.

Cardinal Ati “Bukeye bwaho, tariki 10, misa navuze ari nabwo bwa mbere nyivuze njyenyine nari kumwe na Padiri Ubald wari wadusuye acumbitse mu iseminari cyane ko nabanaga n’umupadiri biganye wari inshuti ye ari Nyakwigendera Emmanuel Gasana.”

Musenyeri Hakizimana Célestin

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ari nayo Padiri Ubald yabarizwagamo, Musenyeri Hakizimana Célestin we avuga ko Kiliziya Gatolika n’Umuryango Nyarwanda babuze umuntu w’ingenzi cyane.

Mg Hakizimana avuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanye na Ubald i Kigali, ngo bitewe n’amahano yari amaze kuba mu Rwanda, yakundaga kuvuga ko Kiliziya itakoze ubutumwa bwayo kuko ‘Umushumba atabashije kuragira ubushyo bwe.’

Padri Rugirangoga Ubald wari umupadiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, yasabye Musenyeri ko yashyirwa ahantu azajya abona abantu benshi akabasengera, akubaka isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

Musenyeri Hakizimana avuga ko yamushinze Ikigo Ibanga ry’Amahoro kiba muri Paruwasi ya Nkanka muri Rusizi.

Padri Hakizimana ati “N’ubu yari yaragiye muri Amerika gusaba amafaranga yo gukomeza kubaka iryo Banga ry’Amahoro, ubu hamaze kugeramo kiliziya, amacumbi y’abapadiri n’ibindi. Yitangiraga Isanamitima, Amahoro n’Ubumwe n’Ubwiyunge.”

Padri Rwabugiri Siméon

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Siméon, we yavuze ko yamenye Ubald akiri muto ariko abaye umufaratiri baza no kubana.

Yagize ati “Icyo muziho ni uko ari umuntu wicisha bugufi, wakira abantu bose bamugana cyane cyane abababaye bikaziramo n’impano ye yo kumva abantu. Ku buryo nta wamusangaga ababaye ngo ntamutege amatwi.”

Padiri Rwabugiri avuga ko imbuto yabibye zeze cyane ko mu bantu yagiye yunga harimo n’abashyingiranye kandi bari barahemukiranye nk’aho umwe wakoze Jenoside ashyingirana n’abarokotse biturutse ku kuba barunzwe na Padiri Ubald.

Ubuhamya bw’abo yasengeye barakira

Padiri Ubald yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye, hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

Niyibizi Verena wakize indwara y’umutima

Umubyeyi Niyibizi Verena wo mu Karere ka Kicukiro mu 2015 yavuze ko yanyuzwe no kuba mu isengesho rya Padiri Ubald, yakize indwara y’umutima yari amaranye imyaka irenga icyenda.

Ngo yari yarivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda, yoherezwa muri Kenya ntiyakira aza koherezwa mu bindi bitaro byo mu Bubiligi no mu Budage.

Nyuma ngo byaje kumuviramo ubumuga atangira kujya atwarwa mu igare kuko yari yararwaye rubagimpande (Paralyse). Niyibizi yavuze kandi ko yari amaze gutanga miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda yivuza.

Ariko ngo umunsi umwe, ari mu isengesho ryari yiyobowe na Padiri Ubald i Gikondo ngo nibwo yakize.

Uyu mubyeyi yabwiye IGIHE ati “ Nagiye kumva Padiri aravuze ngo hari umubyeyi babaze, Yezu aramukijije. Amagufa yanjye arakocagurika, umunwa wari warahengamye uragaruka, akaboko karagaruka, ku cyumweru ku wa mbere ku wa kabiri ngiye kwisuzumisha basanga nakize. Nongeye gutwara imodoka yanjye. Iyo ndwara yari yaranteye diyabete n’amaso byose byarakize.”

Igihe umuhango wo guherekeza Padiri Rugirangoga Ubald uzabera ntikiratangazwa, gusa itangazo Kiliziya Gatolika yashyize ahagaragara rivuga ko bizameshwa abantu murindi tangazo.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMINEDUC yasabye ababyeyi kwitegura ifungura ry’amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza
Next articleCOVID-19: Papa Francis yemeye guhabwa urukingo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here