Home Iyobokamana Perezida Paul Kagame yavugiye ijambo muri Misa y’umuganura ya Antoine Cardinal ...

Perezida Paul Kagame yavugiye ijambo muri Misa y’umuganura ya Antoine Cardinal Kambanda

0

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye Misa ya mbere Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Kardinali Kambanda yasomeye muri Kigali Arena, nyuma yo kwimikirwa kuba umujyanama wa Papa Francis.

Cardinal Kambanda yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abakristu muri rusange, nyuma yo guhabwa ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza umuryango w’Imana.

Yagize ati “Nishimiye kwifatanya namwe mwese, kugira ngo dushimire Imana kandi mbasangize no ku mugisha nahawe mpabwa ubukardinali, uyu munsi uwo mugisha nkaba nywucyuhe hano mu Rwanda.”

Perezida Kagame yagize ati “Icya mbere Kardinali Kambanda ni umwana w’Umunyarwanda, wagizwe umu Karidinali. Tukabishimira nyir’ubutungane Papa Francisco wabimugize abishingiye ku mumaro Kambanda afitiye u Rwanda.”

Yongeyeho ko umubano wa Vaticani n’u Rwanda wifashe neza kubera ubushakwe bwa Papa uriho.

Mu muhango wabereye I Vatican muri Basilika ya St Pierre,kuwa 28 Ugushyingo 2020,Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yimitswe ku mugaragaro na Papa Francis kuba umukaridinali,aba umunyarwanda wa mbere ubigezeho.

Musenyeri Antoine Kambanda yari kumwe na bagenzi be 13 babashije kwitabira uyu muhango wo kwimikwa ngo babe abakaridinali.

Kuwa 25 Ukwakira 2020 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal, aba uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda Imaze imyaka 120 ihageze.

Amateka ya Antoine Kardinali Kambanda

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.

Iyi Misa kandi yitabiriwe na Musenyeri Andrezej Jozwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda; abepiskopi baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo Marcel Madila Basanguka wa Kananga akaba na Perezida w’ihuriro ry’abepiskopi mu Rwanda, u Burundi na Congo; Umwepiskopi wa Goma na Uvira; abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi mu nzego zinyuranye, ab’amadini n’amatorero n’abandi.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePaul Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN bagiye guhurizwa mu rubanza rumwe
Next articleKubyara ukiri muto ntibikwiye guhagarika indoto zawe-WMOC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here