Home Iyobokamana Abangilikani bashaka kwiyama itorero ryo mu Bwongereza bakomokaho bazahurira mu Rwanda

Abangilikani bashaka kwiyama itorero ryo mu Bwongereza bakomokaho bazahurira mu Rwanda

0

Nyuma yaho itorero ry’abangilikani mu Bwongereza ry’i Canterbury ritangaje ko rigiye kujya riha umugisha abaryamana bahuje ibitsina andi matorero arimo n’iryo mu Rwanda yahise atangira kuvuga ko yitandukanyije naryo kuri iki cyemezo ariko abangilikani benshi betemeranya nabyo bakazabiganiraho muri Mata mu nama izabera mu Rwanda.

Dr. Foley Beach, umuyobozi w’inama izwi nka Global Anglican for Future Conference: GAFCON, inama y’Abangilikani izabera mu Rwanda muri Mata yatanagje ko izavugirwamo byinshi.

Mu itangazo itorero ry’abangilikani mu Rwanda ryasohoye kuri uyu wa gatanu rivuga ko itorero ry’abangirikani mu Bwongereza ryateye umusumari usa n’uwanyuma ku isanduka y’umubano wabo n’ubundi wasaga n’uwangiritse.

Itorero ry’abangilikani muri Uganda ryo risanga bagenzi babo bo mu Bwongereza barahisemo kuba nka Yona imana yohereje i Nineve kwigisha abantu kureka ibyaha  ryo ryigira i Tarinishi kwigisha abaho gukora ibyaha.

Amatorero menshi y’abangilikani muri Afurika yanze kwemera ibyo gushyingira abaryamana bahuje ibitsina, ibi nibyo byatumye batitabira inama nkuru y’abangilikani yabereye mu Bwongereza umwaka ushize izwi nka Lambeth Conference.

Musenyeri w’Itorero ry’Abangilikani ryo muri Uganda, Dr. Stephen Samuel Kaziimba Mugalu, avuga ko bagiye gusengera bagenzi babo bagahinduka, batahinduka bakabasaba gukora umuryango wabo bahuje ukwemera bakava mu muryango usanzwe ubahuza.

Uyu musenyeri akomeza avuga ko azohereza intumwa ze zirenga 200 mu Rwanda mu nama izahuza Abangilikani batemeranya n’iri torero ryo mu Bwongereza.

Bijyanye n’iyi nama yo muri Mata 2023 amatorero yo mu bihugu bigize GAFCON ateganya guhurira mu nama i Kigali mu nama bavuga ko ari iyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, Musenyeri Mbanda yabifurije urugendo ruhire ruza mu Rwanda anasubiramo amagambo y’Umunyamabanga Mukuru wa GAFCON, Musenyeri, Dr. Foley Beach ko izavugirwamo byinshi.

Iyi nzira yiswe n’Abo mu Itorero rya Uganda nk’iy’ubwiyahuzi u Bwongereza bwahisemo yo guha umugisha abatinganyi, yatangijwe n’iry’Abo muri Amerika ubwo bimikaga Musenyeri w’Umutinganyi mu 2003. Icyo gihe amatorero menshi yari yiteze ko iri torero rihanwa ariko nnturyahanwa. Gusa ubu amatorero r’Abangirikani yo muri Amerika, Ubwongereza, Canada, n’ibihugu bindi byo mu Bwami bw’Ubwongereza nka Wales, Scotland ndetse na Brazil yemera abatinganyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImanza zirangirira mu nama ntegura rubanza zaragabanutse
Next articleRazvan Basarabeanu, arerekana icyakorwa inganda zo mu Rwanda zikunguka cyane
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here