Home Iyobokamana Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu atagaragara mu misa buri cyumweru

Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu atagaragara mu misa buri cyumweru

0

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusengera u Rwanda ku nshuro ya 28 ko  mu gihe cyo gusenga buri wese akwiye kuzirikana ko ntawe uruta undi kandi ko nta buryo bumwe bwo gusenga no gushimira kuko buri wese agira uburyo bwe.

Mu ijambi rye Perezida Kagame yigarutseho atanga ubuhamya bwe mu byo kwemera  akomoza ku kuba atagaragara mu misa buri cyumweru.

Perezida Kagame ati: “ Nanjye mutabona buri cyumweru mu misa ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi hari icyo undusha. Ubwo ni uburyo bwawe nanjye mfite ubwanjye, icyangombwa ni uko tuba twabonye umwanya aho tuwubonera hose tugashima, tugasenga, tugakunda tukanabana.”

Perezida Kagame yibukije ko abantu bose bangana kandi ko ari bato ugereranyije n’uko isanzure ingana bityo ko ntawagakwiye kubwira undi guhinduka ngo abe nk’uko we ateye.

Perezida Kagame  ati: “ Wowe wahera he kuza kumbwira ngo ndashaka ko uba utya, ushaka ko mba utyo nka nde, nawe ko uri muto nka njye, twese turi bato, igikwiye kubaho cyonyine ni magirirane bityo dukwiye kubana tukumvikana.”

Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa wari umwigisha mukuru muri aya masengesho yavuze ko iyo urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 28 ishize, usanga ibyakozwe ari ukuboko kw’Imana kwari ku bayobozi barangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ati “Ibi ni ukuboko kw’Imana, ukuboko kw’Imana niko kuri ku Muyobozi w’Igihugu n’abandi bayobozi babashije kugera kuri bino byose. Munyemerere dukomere Imana amashyi niba mwizera ko Imana ariyo yakoze ibikomeye muri iki gihugu.”

Aya masengesho yo gusengera Igihugu yatangiye gutegurwa mu 2016, aho abayobozi bakiri bato bahurira hamwe bagafatanya gusengera igihugu, gushima Imana ndetse bakanagira ibiganiro bishingiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirebana n’ubuyobozi.

Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.

Kuva washingwa mu 1995, wateguye ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera igihugu, gushimira Imana ku byagezweho no kwiga inyigisho z’Ijambo ry’Imana ku bijyanye n’ubuyobozi bwiza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBenjamin Mendy wa Man City yatsinze ibirego bitandatu byo gufata abagore ku ngufu
Next articlePerezida Kagame asigaye arindwa n’abarimo umuhungu we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here