Home Amakuru Benjamin Mendy wa Man City yatsinze ibirego bitandatu byo gufata abagore ku...

Benjamin Mendy wa Man City yatsinze ibirego bitandatu byo gufata abagore ku ngufu

0

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasanze umukinnyi wa Manchester City Benjamin Mendy ari umwere ku byaha bitandatu bijyanye no gufata abagore bane ku ngufu.  

Gusa inteko y’abacamanza yananiwe kugera ku myanzuro ku cyaha kimwe cyo gufata ku ngufu, n’icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu, ibyo azongera akaburana. 

Louis Saha Matturie, w’imyaka 41, nawe basanze adahamwa n’ibyaha bitatu byo gufata ku ngufu abakobwa babiri batarageza imyaka 20. 

Abacamanza mu rukiko rwa Chester Crown ntibabashije kugera ku myanzuro ku bindi byaha bitandatu abandi bagore bareze aba bagabo.

Mendy w’imyaka 28 n’inshuti ye Matturie, bashinjwe gufata abagore ku ngufu mu rugo rw’uwo mukinnyi mu gace ka Cheshire muri Manchaster.   

Mendy yapfutse isura ye n’ibiganza ubwo umucamanza yasubiragamo ijambo “ntahamwa n’ibyaha” bitandatu.  

Mu rubanza rumaze amezi atandatu, abashinjacyaha bavuze ko Mendy yari “umuhigi” wahinduye umukino gukurikirana abagore.  

Ariko uruhande rw’uregwa narwo rwabwiye abacamanza ko mu rubanza, rurimo amafaranga, igitsinda, no kwamamara, harimo “ibintu byinshi by’ikinamico”, “n’imigambi mibisha” – ko abaregwa ari abere.  

Abunganizi mu mategeko b’aba bagabo bavugaga ko buri cyaha “cyuzuye ibintu bihimbano no kwivuguruza”.   

Lisa Wilding KC, wunganira Matturie, yabwiye abacamanza ko “mu buryo bubabaje byari byoroshye” guhimba ibinyoma no kandi ko abagore barega bose mu buryo runaka bahuriye ku bucuti, ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa bahuriye mu birori. 

Eleanor Laws KC, wunganira Meddy, we yavuze ko gukora “imibonano mpuzabitsina bunyamaswa” bitandukanye no gufata ku ngufu.  

Umwanzuro wo kudahamwa n’ibyaha wemejwe kuwa gatatu n’abacamanza barindwi b’abagabo na bane b’abagore, mu gihe umwe muri bo yavuye mu bagize inteko kubera uburwayi.  

Louis Saha Matturie inshuti ya Mendy nawe yabaye umwere kuri ibyo byaha nubwo hari ibindi azaburanaho

Gusa nanone nyuma y’iminsi 14 biga ku rubanza, abacamanza bananiwe kugera ku myanzuro ku bindi birego kuri Mendy byo gufata ku ngufu umugore w’imyaka 29 mu 2018 n’undi w’imyaka 24 mu 2020.  

Iyo nteko y’abacamanza kandi yananiwe kugera ku mwanzuro ku byaha bitatu byo gufata ku ngufu n’ibindi bitatu by’ihohotera rishingiye ku gitsina biregwa Matturie. 

Kuwa gatanu nibwo umucamanza yatangaje ko urubanza rurangiye.   

Aba bagabo bombi bamaze amezi atandatu baburana n’abagore 13 babarega ibyaha bitandukanye byo kubafata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina.    

Baregwaga ko babikoze mu bihe bya guma mu rugo mu birori byaberaga mu rugo rwa Mendy no mu nzu akodesha hagati mu mujyi wa Manchester, nk’uko byabwiwe urukiko.

‘Ukuzimu nyako’

Mendy yafunzwe bwa mbere mu Ugushyingo(11) 2020 maze muri Kanama(8) 2021 ikipe ye imuhagarika by’agateganyo nyuma y’uko arezwe gufata ku ngufu. 

Ubushinjacyaha bwasabye ko hasubirwamo urubanza ku byaha bibiri Mendy aregwa abacamanza bananiwe gufataho umwanzuro, urwo rubanza rwashyizwe muri Kamena(6) uyu mwaka.   

Matturie nawe azaburana bushya ku byaha abacamanza bananiwe gufataho umwanzuro muri Nzeri(9). 

Umushinjacyaha Matthew Conway yagize ati: “Uyu munsi twafashe umwanzuro w’uko tuzakomeza ibi birego mu manza ebyiri zitandukanye.” 

Itangazo rya Manchester City ryagize riti: “Kuba hari ibiri ku karubanda bigendanye n’iki kibazo, ikipe ntabwo iri mu mwanya wo kubivugaho birenzeho muri iki gihe.”  

Mu rukiko byavuzwe ko uru rubanza ari “ukuzimu nyako” kuri Mendy mu gihe ubuzima bwe bwa Football “bwarangiye” kuko “atazigera acika” ibi birego.  

Umunyamategeko wa Mendy yavuze ko “yishimiye” ko yabaye umwere ku birego nk’ibyo ku bagore bane kandi yizeye ko izina rye rizera mu rubanza bushya ku bandi bagore babiri maze “akongera akubaka ubuzima bwe”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yahuye n’Abanyarwanda batorewe kujya muri EALA
Next articlePerezida Kagame yakomoje ku mpamvu atagaragara mu misa buri cyumweru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here