Home Politike Perezida Kagame asigaye arindwa n’abarimo umuhungu we

Perezida Kagame asigaye arindwa n’abarimo umuhungu we

0

Ian Kagame umuhungu wa Perezida Kagame uherutse kwambikwa ipeti rya Suliyotona yagaragaye mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu kuri iki cyumweru.

Ian Kagame yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu buryo bwemewe  tariki 04 Ugushyingo, 2022  yari arangije amasomo adasanzwe ya gisirikare mu ishuri ryo mu Gihugu cy’Ubwongereza Royal Military Academy Sandhurst. Kuri iyi taliki yaherewe ipeti rimwe n’bandi basirikare bari barangije amasomo yabo mu Rwanda.

Amafoto agaragaza Ian Kagame yambaye imyambaro imukwiriye neza, ikote ry’umukara, ishati nziza, yanafunze cravate, ndetse yambaye ibikoresho by’itumanaho, ari mu basirikare barinze Umukuru w’Igihugu mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru ubwo abanyamadini n’Amatorero bafatanyaga n’Abayobozi bakuru mu gusengera igihugu.

Mbere yo kujya mu gisirikare, yari yaranasoje amasomo mu 2019 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yakomoje ku mpamvu atagaragara mu misa buri cyumweru
Next articleUmunya Kenya afungiwe muri Congo azira gutera igisasu mu rusengero
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here