Izi gereza zitungwa urutoki mu gukwirakwiza COVID 19
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gufungirwa ku tugari no ku mirenge muri ibi bihe byo kwirinda COVID 19 bibabangamiye, kandi ko bishobora kuba intandaro yo kuyibanduza. Ibi babihuriraho n’impuguke mu mategeko isaba ko leta ikwiye gufungira abantu ahantu hisanzuye nubwo Polisi n’Ubushinjacyaha bo bavuga ko mu Rwanda nta gereza zitubahiriza amategeko zihaba.
Hari abaturage bavuga ko gufatwa bakicazwa ku tugari cyangwa ku mirenge rimwe na rimwe bakahafungirwa igihe, bibagiraho ingaruka. Abatarifuje ko amazina yabo atangazwa bagize bati “Icyorezo kiriho koko gifite ubukana kandi cyandura vuba cyane, ariko si byiza ko twafungirwa ku tugari cyangwa ngo tujyanwe n’imodoka z’umurenge tugerekeranyije. Ni byiza ko abantu bakosheje bazajya batwarwa mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo cya COVID 19.”
Impuguke mu by’amategeko nayo ivuga ko bikwiye ko Leta ifungira abantu ahantu hisanzuye nk’uko bikorwa muri iki gihe cyo kwirinda Covid 19 aho ishyira abantu muri stade, si ngombwa kubashyira mu kagari cyangwa ku murenge, bajye babashyira byibura ku bibuga biri hamwe na hamwe.
Yakomeje agira ati “…hakwiye gushyirwaho amategeko anoze kugira ngo mu gihe bafunze umuntu, habe hari n’ibihamya bihagije by’ukekwaho icyaha mbere yuko afungwa. U Rwanda ruzaba igihugu cyubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu, amategeko mpuzamahanga yubahirizwe. Ni ko kugira ubutabera busesuye kuri bose.”
Urwego rw’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, bugira buti “Mu Rwanda nta Gereza zitazwi tugira, nta n’izizabaho.” Urwego rw’ubushinjacyaha rukomeza rugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, rutakwihanganira n’uwakora amakosa yo gufungira umuntu uwo ari we wese ahatemewe n’amategeko.”
Juvenal Marizamunda ni Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, yatangarije itangazamakuru ko nta hantu na hamwe mu gihugu hafungirwa abantu hatazwi. Yagize ati: “…nta hantu tugira mu gihugu hafungirwa abantu hatazwi. Kandi Igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko nticyakwemera ko gifungira abantu ahantu hatazwi.”
Izi gereza zishyirwamo abantu bafungiye amakosa mbonezamubano no kutubahiriza gahunda za Leta cyane muri iki gihe cya COVID 19. Bahashyirwa bategerejeko imodoka ya Police, RIB cyangwa urundi rwego rubajyana ahabugenewe. Itinda ryo kubavana aho ni ryo bamwe mu baturage bavuga ko bitiza umurindi ikwirakiwiza rya Corona Virus mu magereza.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS
Byiringiro Jean Elysee