Home Politike Hizihijwe umunsi w’isuku y’imihango abanyarwandakazi bataroroherezwa kubona Cotex

Hizihijwe umunsi w’isuku y’imihango abanyarwandakazi bataroroherezwa kubona Cotex

0

Taliki 28 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’isuku y’imihango y’abagore n’abakobwa, mu Rwanda kubona igikoresho cy’iyo suku kizwi cyane nka ‘cotex’ biracyari ikibazo kuri benshi bagitegereje kandi ko bihenduka ku isoko kuko leta yari yemeje ko bivaniweho imisoro y’inyongeragaciro VAT/TVA.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rya UN Women ryatangaje ko miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango kubera “ubukene no kuba bigisoreshwa nk’ibikoresho by’ubuzima buhenze” mu bihugu byinshi.

Tariki 10/12/2019 minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda yatangaje inkuru yakiriwe neza na benshi kandi igera henshi ku isi.

Yanditse kuri Twitter iti: “…Kuva ubu, guverinoma y’u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’imihango ku rutonde rw’ibidacibwa imisoro ya VAT kugira ngo byorohe kubibona”.

Abagore n’abakobwa batandukanye bakenera ibi bikoresho bavuga ko kuva uwo mwanzuro watangazwa kugeza ubu ku isoko nta kintu cyahindutse ku giciro cyabyo.

Minisiteri yatangaje uyu mwanzuro hamwe na minisiteri y’ubucuruzi bavuga koko ziza kuduha igisubizo ku mpamvu uyu mwanzuro utashyizwe mu bikorwa.

Erica K. Gahongayire w’imyaka 28 wo mu murenge wa Rwezamenyo i Kigali yavuze ko yari yishimiye icyemezo cyatangajwe na leta, gusa agategereza impinduka ku isoko ntazibone.

Gahongayire ati: “Cotex naguraga 900 niyo nkiyigura, hari n’aho igura igihumbi. Twibaza niba leta yaratubeshye bikatuyobera”.

Abaha ‘cotex’ abatishoboye barakomeje

Ibi bikoresho bigurwa ku mapaki, mu Rwanda agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 800Frw na 1,000Frw.

Aline Berabose, akuriye igikorwa kitwa “I Matter Initiative” kigamije guca ubukene bw’ibi bikoresho by’isuku mu batishoboye, avuga ko mu Rwanda hakiri “benshi cyane” batabona ibi bikoresho.

Bategereje bihanganye banababaye

Ubwo hatangazwaga ikurwaho ry’imisoro ya TVA kuri ibi bikoresho, benshi mu bagore baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko icyo bategereje cyane ari impinduka ku isoko.

Ubu bakaba bavuga ko bibabaje kuba hashize imyaka hafi ibiri ntakiranhinduka.

Ati: “Twari twagize icyizere nibuze ko hari abazatera intambwe bakabasha kwigurira ibi bikoresho, kandi nabwo si bose.

“Ku bwanjye kuba hashize iyi myaka nta n’itangazo bagejeje ku Banyarwanda ngo yenda bavuge bati ‘cya cyemezo twagize imbogamizi izi n’izi’, jye mbona ari uguha agaciro gacye abagenerwabikorwa bacyo.

“Gusa dutegereje igisubizo twihanganye kandi tunababaye”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMiliyoni zirenga 70 zatanzwe mu kugura umuti wa covid-19 wo muri Mdagascar
Next articleNta kindi kirunga cyarutse muri Congo ni amakara batwikaga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here