Umuryango utabara imbabare Médecins Sans Frontières (MSF) uvuga ko abantu barenga miliyoni 500 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo badafite amazi yo kunywa biturutse ku kirunga giherutse kuruka.
MSF ivuga ko kubera bamwe mu baturage bo muri utu duce batangiye kwandura indwara ya korera kubera ibura ry’amazi meza y kunywa.
Iyi ndwara yatumye nyuma yo kugahagera yahise iba impuruza yo guha abantu bo mu mujyi wa Goma amazi meza yo kunywa.
Ibigega n’imiyoboro by’amazi byangirikiye igihe kimwe mu iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyarutse mu minsi 10 ishize.
Kuva icyo gihe habaye imitingito myinshi kandi ibihumbi n’ibihumbi by’abantu ntibaragira ubushobozi bwo gusubira mu ngo zabo, kandi bakeneye ubufasha kugirango bakomeze kubaho.
Facebook Comments Box