Home Ubutabera Kurwanira imitungo bikomeje kuzahaza umuryango

Kurwanira imitungo bikomeje kuzahaza umuryango

0

Ibibazo by’amasambu n’imitungo irimo amazu n’imodoka, bikunze gukurura ubwumvikane buke hagati y’abashakanye bitana ba mwana k’ ubifiteho uburenganzira busesuye kurusha mugenzi we,ndetse bigakurura imanza za hato na hato kandi zidashira mu miryango ndetse rimwe na rimwe bigatera amakimbirane aganisha ku rupfu.

Imbarutso y’ibibazo nk’ibi, ni  bamwe mu bagabo bashaka kwiharira imitungo no gushaka kuyikoresha uko bashaka umugore atabigizemo uruhare urwo arirwo rwose birengagije inyungu z’umuryango muri rusange.

Kayisire(wahinduriwe izina) utuye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare avuga ko bakunze kubona ikibazo cy’abantu bagirana amakimbirane kandi ku buryo bukomeye. Ati“igitera amakimbirane ni nk’abagabo usanga bashaka kugurisha amasambu yabo umugore atabizi kandi ariyo atunze umuryango, bityo umugore yashaka kubikurikirana umugabo akabibona nabi avuga ko ashaka kumwiba imitungo yita ko yavunikiye wenyine nyamara babana baranabyaranye”.

Abandi bavuga ko iki kibazo cy’amakimbirane giterwa na none n’abantu batanyurwa.

Umugore umwe (twirinze gutangaza amazina ye )   utuye  mu murenge   wa   Bwisige  akarere ka Gicumbi  avuga    ko   amaze    ibyumweru    3  yarahunze  urugo   kubera gutinya ko umugabo  we bamaranye imyaka 6 yazamwica kubera ibikorwa by’iyica rubozo amukorera, ku bwo kutifuza  ko uyu mugore we atamukurikirana ku masambu yita ko yayiguriye ku giti cye.

Ibi bibaza ntibigaragara gusa muri aka karere ka Nyagatare na Gicumbi , kuko hirya no hino mu gihugu usanga imiryango imwe n’imwe ipfa amasambu, bigakurura inzangano mu miryango ndetse bikagera no mu baturanyi.

Avuga kuri ibi bibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige Ndizihiwe Cyriaque avuga ko bahora bahura n’ibibazo nk’ibi. Icyakora ngo umuti urambye kuri we n’uko leta yashyiraho kwigisha bihoraho abaturage, bakamenya neza uburenganzira bw’abashakanye ku mitungo bahuriyeho. 

Icyo Itegeko ry’umutungo ku bashakanye riteganya . 

Hategekimana Felicien umwanditsi w’urukiko Rw’ibanze rwa Ndore,  asobanura ko itegeko rigenga abashakanye ku mitungo bafitanye ribaha uburenganzira bungana ku mitungo yabo. Ni ukuvuga ko umugore n’umugabo bagomba kugabana ku buryo bungana imitungo bashakanye kandi bakita no ku bana babyaranye ntawe ubangamiye mugenzi we.

Icyakora nanone ngo biterwa n’isezerano abashakanye bagirana mu buryo bwo gucunga umutungo wabo, kuko bamwe bahitamo guhuza umutungo muhahano, abandi bagahitamo kuvanga umutungo ku buryo busesuye, abandi bagahitamo kubana bavanguye umutungo.

Gusa kuko ngo hano mu Rwanda usanga umubare mu nini w’abashakanye baba baragiriwe inama yo guhuza umutungo ku buryo busesuye hagamijwe ku bafasha kubakana birambye , ndetse benshi bakabikurikiza bamwe babyumva abandi batazi ibyo aribyo nibyo biri gukurura aya makimbirane yahato nahato bitewe n’imiryango imwe nimwe yisanga yarasezeranye ibyo itazi neza.

Abisanze mu murongo wo kuba barasezeranye cyangwa barishyingiye badacviye mu mategeko,bagomba kugengwa n’itegeko  N°59/2008 ryo kuwa10/09/2008 rikumira kandi rihana Ihohoterwa iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina mu ngingo yaryo ya  39 igena ko: Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo  butemewe n’amategeko. Aribo:Ababanaga nk’umugore n’umugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko, bashyingirwa hakurikije ihame ry’ubushyingiranywe bw’umugabo umwe n’umugore umwe. Mu gihe umwe mu barebwa n’ibivugwa mu gika kibanziriza iki, yabanaga n’abagore cyangwa n’abagabo benshi, abanza kugabana ku buryo bungana na buri wese mu bo babanaga, umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye mbere y’uko ashyingirwa.

Igabana ry’umutungo rivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ntirivutsa abana babyaranye uburenganzira bahabwa n’amategeko. Ibikurikizwa muri iryo gabana bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.

Joseph Iradukunda 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto: U Rwanda rwashyikirije uburundi inyeshyamba za RED Taba ziburwanya
Next articleBruce Melodie nawe yahagaritse ibitaramo yari afite i Burundi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here