Home Ubutabera Ibuka ivuga iki ku myaka 14 yakatiwe Muhayimana

Ibuka ivuga iki ku myaka 14 yakatiwe Muhayimana

0

Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse jenoside mu Rwanda uvuga ko hari intambwe yatewe n’ubutabera bw’Ubufaransa mu kuburanisha abacyekwaho jenoside, ariko ko imyaka 14 urukiko rwakatiye Claude Muhayimana idahuye n’uburemere bw’icyaha.

Ku wa kane urukiko rw’i Paris rwahamije ubufatanyacyaha muri jenoside no mu byaha byibasiye inyoko-muntu uyu Munyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa.

Naphtal Ahishakiye, umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA,aganira n’itangazamakuru yagize ati:

“Dushima intambwe igihugu cy’Ubufaransa, ubutabera bw’Ubufaransa bwateye. Bigaragara ko hari uruhare rwo gukurikirana abacyekwa.

“Ariko nanone wareba uruhare yagize n’ingano y’icyaha… usanga igihano ari gitoya”.

Urukiko rwahamije Muhayimana, w’imyaka 60, wahoze ari umushoferi kuri hoteli ku Kibuye mu burengerazuba bw’igihugu, uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, aho yatwaraga mu modoka interahamwe zishe Abatutsi babarirwa mu magana, ku Kibuye.

Umwanzuro w’urukiko ugezweho nyuma y’ibyumweru bine by’iburanisha ryabayemo abatangabuhamya babarirwa muri 50, bamwe muri bo baturutse mu Rwanda.

AFP itangaza ko abakora iperereza bavuga ko Muhayimana hari Abatutsi bamwe yahishe ntibicwa anafasha bamwe guhunga. Yahunze ava mu Rwanda nyuma ya jenoside, abona ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu 2010.

Umushinjacyaha yari yamusabiye gufungwa imyaka 15.

Muhayimana, bivugwa ko yari yarashakanye n’umugore w’Umututsikazi ubwo jenoside yabaga, yaburanye ahakana ibirego. Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko azajuririra igihano umukiliya we yakatiwe.

Jenoside yo mu Rwanda mu 1994 yiciwemo Abatutsi miliyoni kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga.

Urubanza rwa Muhayimana rubaye urwa gatatu mu Bufaransa rujyanye na jenoside yakorewe abatutsi. Mu manza zabanje, Pascal Simbikangwa wahoze ari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25, mu gihe Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari abakuru (bourgmestres) ba komini (uturere) bakatiwe gufungwa burundu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbufaransa: Muhayimana yahamijwe uruhare muri Jenoside akatirwa imyaka 14 y’igifungo
Next articleAbasirikari benshi bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here