Home Ubukungu Uko Manirahari yariganyijwe imodoka ye mu butekamutwe bwifashishije inkiko

Uko Manirahari yariganyijwe imodoka ye mu butekamutwe bwifashishije inkiko

0

Nyuma y’imyaka hafi 8 atunze imodoka yaguze, yatunguwe no kuyamburwa mu buryo bw’amaherere biba nyuma yo kuregera inkiko  akayitsindira, nyamara abo baburanaga bakajurira, bagahita bamuca inyuma babyumvikanyeho, bakajya gutanga ikindi kirego rwihishwa mu nkiko z’ubucuruzi, ari naho hafatiwe umwanzuro wo kuyimwambura ku ngufu, urubanza rwa mbere rutaranarangira.

Ibi byose bikubiye mu maherere yagwiririye umugabo Manirahari Sylvain utuye mu Karere Huye umurenge wa Mbazi , aho yamburiwe imodoka ye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma ku wa 25 Mutarama 2022, yaguze Miliyoni 5 n’igice nk’uko amasezerano y’ubugure abigaragaza.

Ati “Natanze ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi nsaba ko nakorerwa ihererekanya (mutation) ku mudoka yo mu bwoko bwa FUSO naguze, urwo rukiko rugitera utwatsi ruvuga ko nta bubasha rubifitiye ariko nza gutungurwa n’uko abo naregaga bo bagitanze muri urwo rukiko kikakirwa, ntibanabimenyeshe kandi aringe nyir’imodoka iburanwa, urukiko rukemeza kuyinyambura ntamenyeshejwe”

Uyu Manirahari akomeza avuga ko ibi abifata nk’akagambane gakomeye, kuko kuri iyo modoka ariho yakuraga ibitunga umuryango we, akaba ahangayikishijwe n’ubukene buturuka ku kuba adakora ndetse asiragizwa mu nkiko.

Uko ikibazo cyatangiye:

Umugore witwa Nyiramana Fortunee yagurishije imodoka ye yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite pulake  RAB 288H ayigurisha Munyanneza Fidele amafaranga miliyoni 6,  ariko bumvikana ko azamwishyura miliyoni imwe isigaye nyuma y’uko bakoze ihererekanya (mutation), nyuma y’amezi agera ku 8, Munyaneza Fidele yagize ikibazo cy’amafaranga, ahita ashaka umukiriya na we agursiha ya modoka, ayigurisha Manirahari Sylvain, amwizeza ko azahita yishyura Nyiramana, bagakora Mutation imodoka igahita yegukanwa na Manirahari, ariko nawe asigaramo ibihumbi 500 kugira ngo azabyishyure mutation irangiye.

Amasezerano agaragaza ko Nyirimana Imodoka yayigurishije Munyaneza akamusigaramo miliyoni azamuha bamaze guhinduza (mutation)

N’ubwo Manirahari atari aziranye na Nyiramana Fortunee, kuko nta masezerano bagiranye yatuwe no kubona Nyiramana Fortunee amuhamagara amutera ubwoba amubwira ko atagombaga kugura imodoka na Fidele atabizi (Niramana).  Maniraharia avuga ko nta mpamvu yabonaga yo kumumenyesha kuko imodoka itari ikiri iye. Fidele nawe yaje guhamagara Manirahari amubwira ko agomba guha amafaranga Nyiramana kugirango azaborohereze muri Mutation amusaba ko byabihumbi 500 yamusigayemo yabiha Nyiramana ari nako byagenze.

Amaezerano y;’ubugure hagati ya Manirahari Sylvain na Munyaneza Fidele

Nyiramana nyuma yo guhabwa ibihumbi 500 ntiyigeze anyurwa kuko yahise ajya gufungisha imodoka ya Manirahari avuga ko ifite ibirarane by’imisoro. Ibi birarane ni ibyambere yuko Manirahari Sylvain ayigura.

Uyu Manirahari yaje gutungurwa no kumva Nyiramana yaragiye mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahhoro RRA, guhagarikisha iyo modoka, mu gihe yari mu kazi, Manirahari yaje kumenyeshwa na RPD ko uwo Nyiramana yasabye ko ifatwa ashingiye ko irimo imisoro ya Leta, ariko nyamara Manirahari yari ayimaranye imyaka myinshi kandi ayisorera nta kibazo.

Yagiye kubisobanura mu kigo cy’imisoro bemera kumusibiza imodoka ye kuko ubuyobozi bwasanze nta kibazo cyakabaye gituma ifatwa, ariko Sylvain atangira kubona ko ikibazo gikomeye nibwo yafashe ingamba zo kugana inkiko kugira ngo ibyo bibazo bya hato na hato bikemukire rimwe ahabwe mutation.

Urukiko rw’ubucuruzi rwabanje kumutera utwatsi

Uyu mugabo yabanje gutanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi asaba ko abo yaguze nabo bakemera hagakorwa ihererekanya uriko uru rukiko rwanzura ko ikirego cyatanzwe mu rukiko rutabifitiye ububasha.

Manirahari yahise atanga ikirego mu rukiko ruburanisha imanza mboneza mubano, arega Munyaneza Fidele ndetse agobokesha .Nyiramana Fortunee, urubanza araruburana aratsinda urukoko rutegeka abatsinzwe kwishyura imisoro batishyuye igihe imodo yari iki iyabo runabategeka kwihutisha ihererekanya (mutation).

Abo yatsinze baje kujurira kuko batishimiye imikirize y’urubanza, mu gihe urabanza mu bujurire rutaraburanisha, Nyiramana Fortunee na Munyaneza Fidele bize indi mitwe yo guca inyma Mnairahari bagatanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi baregana ubwabo ( Nyiramana Fortunee akarega Munyaneza ko atamwishyuye amafaranga yose baguze imodoka bityo bagasesa amasezerano Nyiramana agasubizwa imodoka ye, Ibi niko byagenze mu rukiko rw’ubucuruzi kuko Munyaneza yaburanye yemera gusubiza imodoka nawe agasubizwa amafaranga kandi nta modoka afite).

Nyirimana yaburanye mu Rukiko rwa Gasabo avuga ko imodoka atari iye ko nta n’uwo yangiye ko bakora Mutation hagati ye na Manirahari, gusa ibi yabirenzeho ajya gutanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi asaba ko Munyaneza yamusubiza imodoka kandi aziko imodoka yaguzwe na Manirahari
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko imodoka ari iya Maniriho Sylvain ko igomba kumwandikwaho ikava kuri Nyiramana. Uyu mwanzuro w’urukiko niwo watumye Nyiramana na Munyaneza biga indi mitwe yo kwifashisha urukiko rw’ubucuruzi

Uru rubanza rwaraburanwe mu rukiko rw’Ubucuruzi Munyaneza Fidel nawe yemera ko yahemukiye Nyiramana bityo ko agomba gusubiza imodoka ye ariko ntiyavuga ko yayigurishije.

Maniraharia vuga kuri uru rubanza agira ati : “ Ni abahemu bafite n’ubugome bwinshi, kujya kureganamu nkiko bombi kandi baziko muri bo nta nyir’imodoka urimo, iki kintera imoungenge ku nkiko kuko nabo nta bushishozi bashyizemo kuko icyaburanwaga kigeze kuburanwa muri urwo rukiko kinaburanwa mu zindi nkiko z’u Rwanda bigaragara.”

Yambuwe imodoka ku ngufu anafatwa nk’igisambo

Uyu mugabo utarigeze amenya ko imanza ziri kuba, yatunguwe no guhamagarwa n’umuheshaw’inkiko, amubwira ko ahagaze aho imodoka iparitse kandi ko afite icyemezo cy’urukiko cy’uko agomba kuyitanga ako kanya, mu gihe Manirahari yashakaga gusobanura ko nawe afite ikindi cyemezo cy’urukiko  kimwemerera gutunga iyo modoka, Komanda wa polisi wa Ngoma  yahise ahasesekara bamushyira muri panda gari bamujyana kuri burigade nk’umujura, bamwima umwanya wo kwisobanura, bamutegeaka kuyitanga, ihita itwarwa n’umushoferi bari bizaniye.

Yagerageje gutabaza abura gitabara, ahubwo bakamutera ubwoba bamubwira ko yagerageje kurwanya inzego z’ubuyobozi nyamara we yarimo atabaza umunyamategeko we ngo yumve icyo yakora.

Uyu mugabo waje kugirwa inama yo gukomeza kugana inkiko, avuga ko atewe impungenge n’uko iyo modoka ishobora kuba yagurishwa cyangwa hagakorwa andi manyanga kandi ikibazo kikiri mu nkiko.

Manirahari Sylavain usaba kurenganurwa akanavuga ko akurikije amanyanga yabonye mu bibazo yagize yishinganishije atazagirirwa nabi  azira ibyo yakoreye imyaka myinshi. 

Nyiramana yigeze no gusaba Rwanda Revenue gufatira iyi modoka ashaka guhomba Manirahari, ababishinzwe babonye ko ari amatiku imodoka isubizwa Manirahari

Kuki imanza zifitanye isano zidahuzwa?

Umwe mu banyamategeko  bakurikirana ibijyanye n’ubutabera mu Rwanda, avuga ko ikibazo nk’iki kiburanishwa mu nkiko zitandukanye kandi ikiburanwa ari kimwe bitagakwiye guteza ikibazo kuko mu nkiko z’u Rwanda himakajwe ikoranabuhanga haba mu gutanga ikirego no gutanga imyanzuro bityo ko nta gushikanya kwagakwiye kubaho.

Ariko ku bijyanye n’uko abacamanza bo mu Rwanda bashobora kuba barya ruswa, cyangwa ari abanebwe kuburyo badafata umwanya wo gucukumbura kugira ngo barebe niba nta manyanga akorwa ku nyungu za bamwe. Uyu munyamategeko yatubwiye ko bigoye gushyira ikosa ku mucamanza kereka hari umuntu wamuhaye amakuru ko ikiburanwa kiri mu zindi nkiko akabyirengagiza.

Ati “ umucamanza yabwirwa n’iki ko hari urubanza ruhuye n’urwo yaregewe kandi nta makuru abifiteho? Kereka habonetse uburyo bwo gushyiraho Systeme ituma umucamanza ahita abibona byose mu gihe ikirego cyinjiye muri systeme”

Raporo iheruka y’ikigo mpuzamahanga kirwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) igaragaza ko mu nkiko z’u Rwanda ari hamwe mu hakigaragara cyane ruswa n’akarengane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasezeye uwari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman
Next articleUmunyamakuru Mutesi Scovia mu rubanza rutamenyerewe mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here