Home Politike Perezida Kagame yasezeye uwari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman

Perezida Kagame yasezeye uwari ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman

0

Peter Hendrick Vrooman wari umaze imyaka irenga ine mu Rwanda ahagarariye igihugu cye cya Leta zunze ubumwe za Amerika nka Ambasadeli yasezeye kuri uyu mwanya nyuma y’igihe igihugu cye kimwimuriye kugihagararira muri Mozambique

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere nibwo Peter Vrooman yasezeye kuri Peredida Kagame.

Vrooman ni umwe mu bambasadeli bahagarariye ibihugu bikomeye mu Rwanda wisanishije n’abanyarwanda cyane mu rurimi n’umuco kuko yagaragaje umuhate mu kumenya umuco n’ururimi rw’ikinyarwanda kuko ubutumwa bwe bwinshi yabutangaga mu kinyarwanda

Usibye ibi byo kwisanisha cyane n’Abanyarwanda muri manda ye Amerika yafashije u Rwanda cyane mu bintu byisnhi bitandukanye akaba yaragize n’uruhare runini mu gufasha igihugu muri ibi bihe bya Covid-19.

Peter Hendrick Vrooman mbere yuko aza mu Rwanda yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.

Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 – Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwatubyaye Abdul ari kwivuriza muri Turkey imvune ikomeye
Next articleUko Manirahari yariganyijwe imodoka ye mu butekamutwe bwifashishije inkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here