Rwatubyaye Abdul ari kwivuriza muri Turkey imvune ikomeye

Ikipe ya Fc Shkupi yo muri Macedonia, ikinamo myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ivuga ko agiye kumara igihe kirekire adakina nyuma yo kuvunika mu mpera z’icyumweru gishize.

ibi byatangajwe mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rubuga rwayo imwifuriza gukira vuba.

“Mu mukino wa Skopje-Sumgay wabaye mu minsi ibiri ishize i Antalya, muri Turukiya, umustar w’ikipe yacu, Abdul Rwatubyaye, yakomeretse ku kuguru kw’ibumoso, avunika imitsi, ubu akaba ari i Istanbul kubagwa. Abaganga bavuga ko Abdul Rwatubyaye azamara amezi 7 cyangwa 8 adakina.

Ikipe yacu yifurije gukira vuba no kurushaho gusubira mu ikipe, myugariro wacu Abdul Rwatubyaye.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.