Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere, Meya wa Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko bamaze igihe kinini bigisha abaturage uburyo bwo kwirinda COVID19, ko ubu urenga ku mabwiriza yigishwa ariko akanahabwa.
Yagize ati “Ndabaha urugero, aho abantu bemerewe gucuruza Alimentation ariko bakarenga bagashyiramo akabari, bwacya wayifunga, bakimurira ako kabari mu ngo zabo”.
Aha Meya avuga ko abantu bakomeza kurenga ku mabwiriza batazihanganirwa, dore ko muri ako Karere nta bantu benshi bagakomokamo banduye Covid19, bityo ngo bakaba bagomba gukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi.
Ku kibazo yabajijwe n’abanyamakuru cy’uko ubuhahirane bw’ Abarundi n’abanyarwanda bushobora guteza ikibazo cyane ko byagaragaye ko mu Burundi nta ngamba zo kwirinda zihari ugereranyije n’u Rwanda, Meya yavuze ko, imipaka ifunze, kandi n’ahandi hose abaturage bashobora guca bagana mu Burundi haragenzurwa bihagije, bityo nta mpungenge bafite.
Na none ku kibazo cy’uko abaturage badafite amazi, bifatwa nk’imbogamizi zo kugira isuku mu rwego rwo kwirinda COVID19, Meya yagize ati ” Kuba amazi ategereye abaturage ntibikwiye kuba urwitwazo ko batakirinda Corona”.
Akomeza avuga ko ikibazo cyo kwegereza ibikorwaremezo abaturage, harimo n’amazi kitigeze kirengagizwa, ariko ngo abaturage basanzwe babona amazi yo gutekesha ibyo kurya no gukora ibindi, ngo rero aho basanzwe bakura amazi, bakwiye no kuhakura ayo gukaraba birinda Covid19.
Naho ku baturage bavuga ko udupfukaminwa tubahenda cyangwa bakatubona mu mujyi wa Nyamata gusa, yavuze ko ku bufatanye na PSF, bemeranyije ko byibuze buri Kagari kazaba gafite umucuruzi ucuruza udupfukamunwa, ngo ariko bazakurikira barebe niba koko nta bantu bafunze kuburyo abaturage batubura.
Meya kandi yabwiye abanyamakuru ko biteguye guhangana na COVID19 ihihe hazaba hari abantu igaragayeho muri ako karere, cyangwa se abakekwaho, kuko hari amasite yateguwe azakira bene abo bantu.
M.Louise Uwizeyimana