Home Politike U Rwanda ruvuga iki ku kuba Congo yanze ingabo zarwo ko zijya...

U Rwanda ruvuga iki ku kuba Congo yanze ingabo zarwo ko zijya kuyifasha

0

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko inama y’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) yemeje ko abasirikare b’u Rwanda “badakwiye kuba” mu mutwe w’ingabo z’akarere zitezwe koherezwa kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Congo mu byumweru biri imbere.

DR Congo ishinja M23 gufashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda na M23 bahakana.

Umuvugizi waleta wungirije Alain Mukuralinda yabwiye ibirontaramakuru by’Abanyamaerika AP,  ko agomba kubanza kubaza mu biro bya perezida ibyerekeranye n’iki kibazo ariko ko nanone Congo atariyo ihitamo ingabo zigomba kujya kuyifasha n’izitagomba kujyayo.

Iyi nama yo ku wa mbere yateraniye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, ari na yo yitezwe kuyobora uyu mutwe w’ingabo z’akarere.

Yanategetse ko imirwano iharagara aka kanya no “kuva mu bice biherutse kwigarurirwa”.

Mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Congo na Uganda.

Nta cyo umutwe wa M23 wari watangaza ku mugaragaro kuri ibi byemejwe n’abakuru b’ibihugu bo muri EAC kandi nturanasubiza ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ubivugaho.

Hagati aho, ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya ruguru bwasohoye itangazo buvuga ko bibujijwe ku bacuruzi n’abakozi ba gasutamo kwinjiza no kohereza ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana.

Iryo tangazo ryashizweho umukono na Liyetona Koloneli Ndima Constant rivuga ko uzabirengaho “azafatwa nk’ukora ubucuruzi bwa magendu ufatanya n’umwanzi akazabiryoza n’amategeko”.

Mu nama ya EAC yo ku wa mbere, hanasabwe ko imvugo iyo ari yo yose ihembera urwango n’inkeke iganisha kuri jenoside n’indi mvugo iyo ari yo yose yo kugumura abantu muri politiki bigomba guhagarara kandi bikamaganwa n’impande zose

Iyi nama ya gatatu kuri DR Congo yari yitabiriwe na ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kii rwa Sudani y’epfo, Félix Tshisekedi wa DR Congo, Tanzania yari ihagarariwe n’ambasaderi wayo muri Kenya John Simbachawene hamwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wari watumije iyo nama nk’umukuru wa EAC muri iki gihe.

Iyi nama yemeje ko inzira ya politiki ikwiye kongererwa imbaraga n’impande zose kugira ngo abaturage ba DR Congo bagire umutekano kandi bashobore gusubukura ibikorwa byabo by’iterambere.

Ibaye ikurikira iy’abakuru b’ingabo b’ibihugu byo muri EAC yabaye ku cyumweru i Nairobi yiga ku ngingo zirimo no kohereza umutwe w’ingabo z’akarere guhashya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Abakuru b’ibihugu bemeje imikorere y’umutwe w’ingabo z’akarere bemeza ko “ushyirwa mu bikorwa aka kanya”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSamuel Eto’o Meyer anahamwa n’ibyaha byo kunyereza imisoro
Next articleHari ingingo Tom Ndahiro atumvikanaho na Minisitiri Gatabazi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here