Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko nta kibazo kinini butewe n’iyimurwa ry’inkambi ya Gihembe yabarizwaga muri aka Karere, ikaza gufungwa kuko bamaze kubonera igisubizo ibibazo ifungwa ry’iyi nkambi yari gusiga mu mujyi wa Gicumbi.
Inkambi ya Gihembe yari iherereye mu Karere ka Gicumbi icumbikiye impunzi z’Abanyekongo, yafunzwe burundu mu kwezi k’Ukwakira 2021 nyuma y’imyaka 24 icumbikiye izi mpunzi.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Gicumbi batangaje ko batewe igihombo kinini n’ifungwa ry’iyi nkambi kuko abari bayicumbikiwemo bari isoko rinini muri aka Karere.
Urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ihererekanya ry’amafaranga ni bimwe mu byo impunzi zirenga ibihumbi 20 zafashaga mu iterambere ry’abatuye Akarere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana NZABONIMPA Emmanuel, asanga bitoroshye kwimura abantu bangana batya icyarimwe ariko ko hari andi mahirwe bafite yasimbura ibyatangwaga n’izi mpunzi.
Inyigo yakozwe yagaragaje ko inkambi yari iri mu manegeka maze leta ifata icyemezo cyo kuyimura.”
Nyuma yo kuvuga icyatumye inkambi y’imurwa, uyu muyobozi akomeza anavuga ikizayisimbura.
Ati: “Kuvana abantu ibihumbi 20 mu mujyi icyarimwe byagabanyije urujya n’uruza n’ihererekanya ry’amafaranga ariko gufungura umupaka wa Uganda n’umuhanda mushya uhuza Gicumbi, Nyagatare na Base (Gakenke) ni igisubizo ku iyimurwa ry’inkambi ku bijyanye n’urujya n’uruza n’amafaranga yazanwaga muri aka Karere n’impunzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa yongeraho ko “Hari n’undi muhanda mushya ugiye kubakwa uva mu mujyi wa Byumba werekeza ahitwa Ngondore iyi mihanda yose izongera urujya n’uruza mu mujyi wa Byumba.”
Usibye ibi bisubizo bitangwa n’umuyobozi w’Akarere hari n’ikindi gitekerezo cyo gushishikariza abantu bose bakomoka mu Karere ka Gicumbi kuhagaruka bakahashora imali, nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, UWERA Parfaite.
Ati: “ Hari abantu benshi bakomoka inaha bagiye gukorera ahandi hantu hatandukanye nko mu mujyi wa Kigali n’ahandi, turifuza kongera kubagarura iwabo i Gicumbi tubinyujije mu rugaga rw’abikorera PSF, turashaka gutegura umunsi wabo (Gicumbi Day) tukaganira nabo tukabereka amahirwe ahari babyaza umusaruro.”
Uwera akomeza avuga ko aba bakomoka muri Gicumbi nibamara kugaruka bakongera urujya n’uruza mu mujyi, bizakurura n’abandi bakomoka mu tundi turere kuza kuhashora imali.
“ Hari andi mahirwe dufite yo kuba twegereye umujyi wa Kigali, nibyo byateje imbere imijyi nka Muhanga no kuba ifite ibikorwa remezo, aya rero ni amahirwe akurura abantu kuzana udushya muri uyu mujyi ugashyuha bityo tukaba tutakwiheba ngo inkambi yaragiye.”
Impunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi zaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu 1997, aho zamaze imyaka 24 muri iyi nkambi mbere yuko zimurirwa mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere tukiri inyuma mu iterambere ariko gafite inyota y’iterambere n’ubwo katabarizwa mu Turere tw’imijyi 6 yunganira umujyi wa Kigali.