Urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwemeje ko William Ruto ariwe watorewe kuba Perezida w’Igihugu mu matora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure rutera utwatsi ibirego bya Raila Odinga.
Amatora yabaye ku wa 9 Kanama. William Ruto yari ahanganye cyane na Raila Odinga wari unashyigikiwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta. Aya matora yarangiye William Ruto ariwe uyatsinze ku majwi 50.5% anasiga komisiyo y’amatora icitsemo ibice bibiri kuko bamwe mu bakomiseri banze gusinya kuri raporo yanyuma y’ibarura ry’amajwi bavuga ko hari amanyanga yabaye mu kubarura amajwi. gusa ibi byose byari byanabanje guterwa utwatsi n’abari indorerezi bose muri aya matora.
Nyuma go gutangaza ibyavuye mu matora Raila Odinga watsinzwe yahise atangaza ko atemera ibyavuye mu matora aregera urukiko rw’ikirenga. Ibirego umunani Raila Odinga n’abamushyigikiye batanze mu rukiko rw’ikirenga byose byatewe utwatsi kuko ngo nta bimeneyetso bifatika byari bibiherekeje.
Umucamanaza Martha Koome, yavuze ko mu gusesengura ibirego byatanzwe n’uko urundi ruhande rwisobanuye basanze nta bimenyetso uruhande rwareze bafite bigaragaza ko amajwi mu matora yibwe cyangwa hari ibindi bitagenze neza bigaragaza ko amatora ashobora guteshwa agaciro.
Biteganyijwe ko William Ruto azarahira nka perezida wa gatanu wa Kenya taliki ya 13 Nzeri, ni mucyumeru gitaha.