Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa inkuru y’uko Perezida Ndayishimiye Evariste yikijije uwari minisitiri w’intebe yekekaga ko ashaka kumuhirika ku butegetsi amusimbuza Gervais Ndirakobuca uzwi cyane nka Ndakugarika wari usanzwe ari minisitiri w’umutekano mu Gihugu biciye mu matora yakozwe n’abagize inteko ishingamategeko.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nyuma y’iminsi mike Perezida w’Igihugu Evariste Ndayishimiye atangaje ko ari mu ntambara yo kurwana n’umuntu ushaka kumuhirika ku butegetsi kandi yaratowe n’abaturage.
Aganira n’abaturage mu murwa mukuru wa Gitega, Perezida Ndayishimiye, yarahiye ku izina ry’Imana ko yiteguye guhangana n’umutu uvuga ko yahirika umu jenerali ku butegetsi. Nyuma y’iri jambo benshi bahise bashyira mu majwi minisitiri we w’intebe Alain Guillaume Bunyoni nawe usanzwe afite ipetei rya Jenerali.
Perezida Ndayishimiye ati:
“None umujenerali hari umuntu wamukanga ngo aramuhirika ku butegetsi? Araza duhangane , kw’izina ry’Imana nzamunesha…
“ndashaka kubabwira ko mu Burundi nta hirikwa ry’ubutegetsi rizongera kuhaba kandi nta n’intambara izongera kuharangwa.”
Mu buryo butari bwiteguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abagize inteko ishingamategeko bazindukiye mu gikorwa cyo gutora minisitiri w’intebe mushya, Gervais Ndirakobuca, yatowe ku bwiganze n’amajwi 100%.
Umwe mu badepite mbere y’uko amatora atangira yabajije ukuriye inteko ishingamategeko impamvu bagiye gutora Minisitiri w’intebe mushya niba uwari usanzweho yeguye cyangwa niba guverinoma yari ayoboye itari igifitiwe icyezere.
Uyu mudepite yahise asubizwa na Gelase Ndabiraba ukuriye inteko ishingamategeko ko “ Umukuru w’igihugu ategeka urugo rwe uko abishaka.”
Alain Guillaume Bunyoni yirukanwe muri guverinoma y’Uburundi nyuma y’imyaka ibiri ayiyoboye akekwaho gushak aguhirika ubutegetsi ni umuntu ufite izina rikomeye muri politiki y’Uburundi kuko yagiye ayobora imyaka ikomeye mu gihugu no kurwego mpuzamahanga irimo kuba umukuru w’igipolisi cy’Uburundi igihe kirekire, kuyobora minisiteri zitandukanye, kuyobora igipolisi gihuriweho n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba yanabaye intumwa y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano.