Home Politike Ingabo z’u Rwanda zaba zigiye gutanga ubufasha muri Benin

Ingabo z’u Rwanda zaba zigiye gutanga ubufasha muri Benin

0

Benin yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba byinshi kuva mu mwaka ushize w’i 2021, ibi byatumye ubuyobozi bw’iki Gihugu butekereza ibyabufasha  guhashya ibi bitero basanga bagomba kwifashisha abafite ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba basanga u Rwanda aricyo gisubizo kirambye.

Benin ivuga ko yiteguye kugirana masezerano n’u Rwada rukabafasha kurwanya imitwe y’iterabwoba ihora iyigabaho ibitero.

Wilfried Houngbedji, umuvugizi wa leta ya Bénin, avuga ku masezerano ateganijwe hagati y’igihugu cye na leta y’u Rwanda n’ubwo atagaragaza igihe ayo masezerano azasinyirwa. Ku bijyanye n’ibirimo, avuga ko u Rwanda ruzaha Benini inkunga y’ibikoresho n’amahugurwa mu kurwanya intagondwa. Gusa ngo nta gahunda yo kohereza abasirikare b’u Rwanda mu majyaruguru ya Bénin, nk’uko Wilfried Houngbedji yabitangarije RFI.

Mbere y’u Rwanda, Benin yakiriye inkunga y’Ubufaransa, kandi ingabo za Bénin  zikorana cyane na Niger mu kurwanya izi ntagondwa. Benin kandi, igira uruhare mubikorwa bihuriweho mukarere ka Afurika y’Uburengerazuba.

Mu mpera za Nyakanga umugaba mukuru w’ingabo za Benin yasuye u Rwanda, bivugwa ko yari aje kubonana n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda mu kunoza uyu mugambi wo kubafasha kurwanya iterabwoba no gutsura umubano w’ingabo z’ibihugu byombi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbajura n’abanyarugomo barenga 1800 bafunguwe
Next articleShikama wavuzwe cyane mu bibazo bya Bannyahe arafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here