Home Ubutabera Shikama wavuzwe cyane mu bibazo bya Bannyahe arafunzwe

Shikama wavuzwe cyane mu bibazo bya Bannyahe arafunzwe

0

Shikama Jean de Dieu w’imyaka 41 wo mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera ahazwi cyane nka Bannyahe, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwigomeka ku buyobozi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo ni umwe mu bigometse kuri gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”. Yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.

Shikama Jean de Dieu, ni umwe mu baturage bumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye arahira ko atazava mu mitungo ye iri Nyarutarama adahawe ingurane ikwiye kuko yanavugaga ko aho kugirango ahave azahasiga amaraso.

Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Ni amajwi avuga ko ari impuruza, ko Leta y’u Rwanda yateguye “Jenoside kuri Bannyahe”.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze uyu mugabo ku wa 10 Nzeri 2022 akekwaho ibyaha bitatu. Ubu afungiye kuri Station ya RIB i Remera.

Ibyaha akurikiranyweho birimo icyo kwigomeka ku buyobozi, gukurura amacakubiri, n’icyaha cyo gupfobya Jenoside.

RIB isobanura ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngabo z’u Rwanda zaba zigiye gutanga ubufasha muri Benin
Next articlePerezida Kagame yasabye ibihugu y’Afurika kudafunga ibirere byabyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here