Home Politike Perezida Kagame yasabye ibihugu y’Afurika kudafunga ibirere byabyo

Perezida Kagame yasabye ibihugu y’Afurika kudafunga ibirere byabyo

0

Perezida Kagame aravuga ko gufunguranira ikirere mu bihugu bya Afurika bizatuma ubuhahirane n’ubucuruzi kuri uyu mugabane burushaho kwihuta ndetse bikazamura n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.

Mu gutangiza inama ya 6 yiga ku ngendo zo mu kirere muri Afurika, Umukuru w’igihugu yasobanuye ko icyorezo cya Covid19 cyakomye mu nkokora itwara ry’abantu n’ibintu mu kirere ryari rimaze kugera ku rwego rwiza muri Afurika.

Perezida wa Repubulika yavuze ko ari amahirwe kuba ingendo zarongeye gufungurwa ariko nanone ngo ibihugu bigize Umugabane wa Afurika bikwiye kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda y’uyu mugabane urebana no gufunguranira ikirere izwi nka single African Air transport.

Iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa byazamura ingano y’imirimo ihangwa ndetse n’ubuhahirane bukarushaho kuzamuka.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko sosiyete Rwandair ikomeje gutera intambwe ikomeye mu kwiyubaka no gutanga serivisi zinyuranye hirya no hino ku isi.

Yashimye kandi imikoranire myiza hagati y”u Rwanda na Qatar mu kwagura imikorere ya Rwandair no kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, aho yizera ko ibi bikorwa bizarushaho kuzamura urwego rw’itwara ry’abantu n’ibintu mu kirere.

Perezida Kagame kandi yasobanuye ko gutanga ubumenyi bukenewe mu rubyiruko ari kimwe mu bizarufasha gutanga umusanzu warwo mu iterambere ryifashisha ikoranabuhanga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleShikama wavuzwe cyane mu bibazo bya Bannyahe arafunzwe
Next articleNgororero: Yishe nyina amujugunya mu musarani
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here