Home Politike U Rwanda na EAC byakanzwe na Ebola iri muri Uganda

U Rwanda na EAC byakanzwe na Ebola iri muri Uganda

0

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba byatangaje ko biryamiye amajanja nyuma y’uko muri Uganda Ebola iri guhitana abantu.

U Rwanda rwakanguriye abaturage barwo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Ebola arimo kugira isuku, kwirinda gusura no gusurwa n’abantu baturutse mu bihugu bivugwamo Ebola.

Leta y’u Rwanda ivuga ko kandi ikomeje gukorana na minisiteri y’ubuzima ya Uganda no gukaza ingamba zo kurinda iki cyorezo ku mipaka ndetse n’imbere mu Gihugu.

Tanzaniya yavuze ko yamaze gushyiraho gahunda y’ubugenzuzi ku binjira mu gihugu binjiriye ku bibuga by’indege cyangwa ku mipaka y’ubutaka.

Ushinzwe ubuzima muri Tanzania Abel Makubi, avuga ko hashyizweho abantu bari gusuzuma buriwese winjiye mu gihugu.

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya yo yavuze ko yasabye abayobozi b’intara, cyane cyane mu turere duhana imbibi na Uganda, kuba maso no kurushaho kugenzura.

Yavuze ko hashyizweho amatsinda yo kuburira abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo, barimo abakora ubucuruzi n’abakora mu nzego z’ubuzima. Yasabye kandi abaturage kwitonda cyane mu gihe basuye Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri Somaliya, minisiteri y’ubuzima yavuze ko ifatanya na Minisiteri y’ubwikorezi n’indege n’izindi nzego kugira ngo iyi ndwara idakwirakwira mu gihugu.

Yavuze ko ifatanya n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) gutangira imyiteguro ikenewe n’ibisubizo, nko gusuzuma abagenzi.

Ku wa mbere, minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko umusore w’imyaka 24 yapfuye azize Ebola nyuma y’uko iki cyorezo cyongeye kugera mu Gihugu.

Abayobozi barimo gukora iperereza niba n’izindi mpfu zirindwi ziherutse muri iki gihugu zaratewe n’iyi ndwara.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Abantu batandatu bashya banduye Ebola
Next articleIkipe y’Igihugu Amavubi yagarutsemo abanyamahanga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here