Home Amakuru Umukinnyi wajyanye bwambere Pogba mu bapfumu yamenyekanye

Umukinnyi wajyanye bwambere Pogba mu bapfumu yamenyekanye

0

Mathias Pogba yongeye gukoza agati mu ntozi nyuma yo gutanga amashusho akubiyemo amakuru mashya ku mikoranire ya murumuna we Paul Pogba ukinira Juventus n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’abapfumu.

Muri ayo mashusho, Mathias Pogba ukurikiranyweho uruhare mu mugambi wo kwambura amafaranga umuvandimwe we, yavuze uko Paul Pogba yifashishije Umunya-Côte d’Ivoire Serge Aurier ukinira Nottingham Forest kugira ngo agere ku bapfumu.

Mathias Pogba w’imyaka 32 yemeye ko yari inyuma y’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 27 Kanama 2022, ateguza “gushyira hanze ibintu bikomeye” kuri Paul Pogba.

Kuva icyo gihe yatangiye gutangaza amakuru agaragaza umuvandimwe we nk’umuntu udashobotse, umugambanyi, anavuga uko yajyanye bamwe mu bakinnyi bagenzi be kubarogesha mu bapfumu.

Mu byo Mathias Pogba ufunze yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko murumuna we yubatse ubucuti n’umupfumu w’inshuti ya hafi n’Umufaransa Alou Diarra, kuri ubu utoza Troyes y’Abatarengeje imyaka 19.

Ayo mashusho yasohotse ku wa Kane, tariki ya 22 Nzeri 2022, avugamo ko yageze ku mupfumu abifashijwemo na Serge Aurier.

Yanavuze ko Paul Pogba yishyuraga umupfumu inshuro ebyiri mu kwezi ari hagati ya 75,000€ na 100,000€ agamije gushaka uko agendera kure umuryango we.

Hari aho yagize ati “Uyu muntu, umuvandimwe wanjye yishoye mu bapfumu mu myaka yashize, akorana n’umurozi uzwi nka Marabout Ibrahim witwa Grande, inshuti ya hafi na Alou Diarra wahoze ari umukinnyi, bamenyanye biciye kuri Serge Aurier.’’

Yakomeje ati “Mu byo umuvandimwe wanjye yakoze ni uko ibyo abanyabyaha bakora mu izina rye harimo n’ikimeze nko kunywa amaraso. Yarogesheje abakinnyi benshi bakinana barimo na Mbappé.’’

Mathias Pogba yanavuze ko Paul yifashishije umupfumu amusaba kuvuma Kylian Mbappé mu mukino wahuje Ikipe ye ya PSG yo mu Bufaransa na Manchester United yo mu Bwongereza [yakinagamo mbere yo gusubira muri Juventus yo mu Butaliyani] mu 2019.

Mathias Pogba yakomeje ashinja murumuna we ko atari umuntu mwiza, indyarya ndetse ko ukuri kw’ibyo avuga kuzahishuka.

Ati “Umuvandimwe wanjye Paul, arishushanya ndetse ni umwicanyi. Bizakugiraho ingaruka nk’uko byagendekeye R. Kelly, Weinstein cyangwa Mendy. Uzabona ko ibi atari byiza. Kwamamara ntibisaba kuba umuntu mwiza. Nta wuri hejuru y’ubutabera.’’

Kugeza kuri ubu, Paul Pogba acungiwe umutekano na Polisi yo mu Butaliyani nyuma y’amakuru yatangajwe ko ashobora kuba ahigwa n’itsinda ry’amabandi yitwaje intwaro.

Umubyeyi we, Yeo Moriba na we biravugwa ko arinzwe cyane nyuma y’amakuru yerekanye ko yashyizweho igitutu ngo asabe Paul Pogba kwishyura ako gatsiko k’amabandi.

Paul Pogba yavuze ko ako gatsiko kayobowe na mukuru we Mathias Pogba n’izindi nshuti ze zo mu bwana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwahoze ayobora Ubutaliyani avuga ko uburayi n’Amerika byashotoye Putin
Next articlePerezida Teodoro Obiang Umaze Imyaka 43 ku Butegetsi Arashaka Indi Manda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here