Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda inspiration Buckup, ikigo cyateguraga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda MIss Rwanda, kuri uyu wa gatatu yatangiye kuburana mu mizi ibyaha bibiri akurikiranyweho byo gusaba ishimisha mubiri ishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ishimwe Dieudonne, wifuzaga kuburanira mu ruhame yabyangiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byifuzo rwagejejeweho n’ubushinjacyaha buvuga ko biri mu nyungu y’abahohotewe.
Kuri uyu wa gatatu nibwo uru rubanza rwatangiye mu mizi, iburana ryabanjirijwe n’impaka zazanywe n’urugwa wasabaga gusubikirwa urubanza kuko umwe mu bamwunganira mu mategeko atari ahari. Urukiko rwategeteseko ategerezwa mu gihe cy’isaha ariko nabwo ntiyaboneka hafatwa umwanzuro y’uko iburanisha risubukurwa.
Ubushinjacyaha bwatangiye busaba inteko iburanisha gushyira urubanza mu muhezo mu kubahiriza ingingo y’131 y’Itegeko Nº 027/2019 Ryo Ku Wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Iyo ngingo igira iti: ”
Iburanisha rikorwa mu ruhame. Icyakora, urukiko rushobora kwemeza ko iburanisha riba mu muhezo mu gihe ryabangamira umutekano cyangwa imico y’imbonezabupfura, n’igihe cyose umucamanza asanze ari ngombwa. Iyo umuhezo wemejwe, isomwa ry’ibyemezo ku nzitizi n’ingoboka, na ryo rishobora kuba mu muhezo. Urubanza rw’iremezo rusomerwa iteka mu ruhame.”
IshimweDieudonne asaba ko urubanza rubera mu ruhame mu nyungu za benshi kuko igikorwa cya Miss Rwanda yetuguraga cyakurikiranwaga n’abarenga miliyoni 40 ku Isi kandi ko usibye aba n’ababyeyi b’abana bahohotewe nabo bakeneye kumenya uko ubutabera butangwa. Me Nyembo wunganira Ishimwe nawe yashimangiye ibisabwa n’umukiriya we avuga ko urubanza rugomba kubera mu ruhame.
Inteko iburanisha imaze kumva impande zombi yahise ifata umwanzuro ko urubanza rubera mu ruhame kubera imiterere yarwo akaba ari naho rukomeje kubera.
Ishimwe Dieudonne ari kuburana mu mizi afunzwe nyuma yo gukatirwa gufungwa imininsi 30 y’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bwari bukiri gukusanya ibimenyetso.