Home Politike Rubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka mu nkiko rwongeye gusubikwa

Rubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka mu nkiko rwongeye gusubikwa

0
Abanyamuryango ba koperative Coopilak, azabindukiye ku kiburanwa abtegereza abacamanza barababura bahamagaye babwirwa ko urubanza rwa subitswe

Kuri uyu wa gatatu nibwo hagombaga gushyirwa akadomo ku rubanza rw’akarengane rugiye kumara imyaka umunani mu nkiko koperative y’abarobyi b’isambaza mu kiyaga cya Kivu Coopilak, iregamo umuherwe Sibomana Eugene kwigarurira imitungo yabo  ariko ntirwasojwe kuko abacamanza batabonetse.

Abanyamuryango n’abayobozi ba koperative coopilak, bazindukiye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahari ikiburanwa aho bari babwiwe ko bazahurira n’abacamanza n’abagenagaciro b’umwuga bakarebera hamwe ibyo umukire Sibomana Eugene avuga ko yongeye ku mitungo ya Coopilak yaguze mu cyamunara kitavugwaho rumwe akaba ariho urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwagombaga guhera rufata umwanzuro kuri uru rubanza ruburanwa ku mpamvu z’akarengane.

Ku wa 19 Ukwakira nibwo urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwagombaga gusoma umwanzuro kuri uru rubanza kuko iburanishwa ryanyuma ryabaye ku wa 19 Nyakanga. Ariko mu gihe cyo gusoma umwanzuro urubanza rwahise rwongera gupfundurwa kuko umucamanza mushya wari waruburanishije bwanyuma ari nawe wagombaga gusoma umwanzuro yavuze ko bagomba gusubira ku kiburanwa nyuma yo gutesha agaciro raporo yari yakozwe n’umucamanza wamubanjirije wasuye ikiburanwa ari kumwe n’ababuranyi bose.

Abanyamuryango ba Coopilak bavuga ko gusiragira mu nkiko bimaze kubakenesha kuko hari n’abacitse intege kubera ubutabera butinze abandi bitaba Imana batabonye umwanzuro wanyuma kuri uru rubanza kubera gutinda.

Abanyamuryango ba koperative Coopilak, azabindukiye ku kiburanwa abtegereza abacamanza barababura bahamagaye babwirwa ko urubanza rwa subitswe

Nzarorinka Mariam w’imyaka 58 y’amavuko avugako amaze kurambirwa gutegerza umwanzuro w’urukiko.

Ati “ Uwo tuburana ahora yihana abacamanza kandi buri gihe iyo abihannye bijya mu nyungu ze kuko niwe wishyuza ubukode bw’imitungo yacu, twe tugasahura ingo zacu ngo tuburana  nawe, buri munsi duteranya mafaranga yo kwishyura abavoka, amafaranga y’ingendo n’ibindi. Badufashe urubanza rurangire.”

Nzarorinka akomeza agira ati “ Ntakintu nkigira mu nzu mpora ntanga amafaranga mu gihe imitungo twaruhiye uwo turi kuburana ari kuyirya akanadushora mu manza zitarangira.”

Perezida wa Koperative Coopilak, Nzaramyimana Isiyaka avuga ko iby’uru rubanza nabo bikomeje kubayobera.

“ Nibura Leta cyangwa izindi nzego zirimo n’izubutabera badufashe Sibomana Eugene abe aretse kwishyuza ubukode bw’iyi mitungo turi kuburana nibura amafaranga abivamo afatwe na leta kuko ibivamo nibyo akoresha atunaniza mu gihe twe dukoresha imitungo y’imiryango yacu.”

Igihe cy’isomwa ry’umwanzuro urubanza rwongeye gupfundurwa hasubirwamo ibyarangiye

Taliki 15 Werurwe abacamanza n’ababuranyi bose basuye ikiburanwa kiri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu bagiye kureba ibyongeweho na Sibomana Eugene nyuma yo kugura iyi mitungo mu cyamunara kitavugwaho rumwe. Mu maburanisha yari yabanje Sibomana Eugene yavugaga ko uyu mutungo yawuguze mu cyamuna miliyoni 69  nyuma yongeraho ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 700.

 Abagize koperative barabihakanye imbere y’umucamanza bavuga ko ntakintu yongeye ku nzu  kuko uko yasanze zimeze ariko zikimeze ndetse ko imitungo yayibonye mu cyamunara kitabayeho kuko igihe yaguraga iyi mitungo yari ifite igenagaciro rya miliyoni zirenga 300 ko atari kuyigura miliyoni 69 gusa.

Ibi byongewe kuri iyi mitungo nibyo byahagurukije urukiko rukuru uregereko rwa Musanze rujya gusura ikiburanwa ngo rurebe niba koko hari ibyongeweho bifite agaciro ka miliyoni 700.

Imitungo yari aifite igenagaciro rya miliyoni zirenga 300 yagurishijwe miliyoni 69 mu cyamunara bamwe bavuga ko cyabayeho abandi bakavuga ko kitigeze kibaho

Nyuma y’uko uru rukiko rusuye iyi mitungo rwahise rutanga italiki ya 19 Gicurasi ko aribwo ruzatangaza raporo y’ibyo rwakuye ku kiburanwa. Mbere y’uko iyi raporo isomwa Sibomana Eugene yahise yihana uwari ukuriye inteko iburanisha atuma urubanza rwimurwa rushyirwa muri Nyakanga ruhabwa umucamanza mushya.

Umucamanza mu iburanisha ryabaye ku wa 19 Nyakanga ababuranyi basomewe raporo yavuye ku kiburanwa ababuranyi banatanga imyanzuro yabo yanyuma hanzurwa ko urubanza ruzasomwa ku wa 19 Nzeri. Igihe cyo gusoma umwanzuro w’urukiko kigeze umucamanza ahita yongera kurupfundura avuga ko bazongera gusura ikibuarnwa buri mu buranyi yazanye inzobere mu by’igena gaciro taliki ya 19 Ukwakira.

Coopilakivuga ko Sibomana Eugene ari gtinza urubanza kuko ubu aribwo ari kugira ibyo yongera kuri izi nzu ngo abe aribyo azereka umucamanza

Kuri iyi nshuro abanyamuryango ba Koperative Coopilak  bazindukiye ku kiburanwa bari kumwe n’umugenagaciro wabo bategereza abacamanza barababura nyuma yo guhamagara perezida w’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ababwira ko Sibomana Eugene yaraye yihannye abacamanza babiri bari mu nteko iburanisha bityo ko urubanza rwasubitswe.

“ Urubanza rurasubikwa ntibishyirwe muri sisiteme ihuriwe IECMS ndetse n’uwihana umucamanza akamwihana mu ijoro turi bubyuke tuburana? Ntibyumvikana uburyo umuburanyi umwe ayobora migendekere y’urubanza.” Umunyamuryango wa Koperative Coopilak wari wazindukiye ku kiburanwa ahagombaga kubera iburanishwa ryanyuma.

Sibomana Eugene avuga ko we ntacyo yabwira itangazamakuru ku kibazo kikiri mu nkiko.

Ni urubanza rwatangiye mu mwaka wi 2015 rutangirira mu rukiko rwibanze rwa Rubavu rusorezwa mu rukiko rw’ikirenga. Uru rubanza rukomoka ku mitungo ya Coopilaka yagurishijwe miliyoni 69 mu mwaka wi 2015 ariko coopilaka yo ikavuga ko yagurishijwe mu cyamunara kidakurikije amategeko ndetse bavuga ko iki cyamunara kitabayeho ko ahubwo hakozwe inyandiko mpimbano zo gupfobya umutungo wabo wari ufite agaciro karenga miliyoni 300 zikitwa cyamunara.

Nyuma y’uko iyi koperative itsinzwe mu rukiko rw’ikirenga abanyamuryango bayo bandikiye perezida Kagame, inteko ishingamategeko n’urukiko rw’ikirenga babereka akarengano bahuriye nako mu nkiko maze perezida w’urukiko rw’ikirenga ategeka ko uru rubanza rusubirishwamo  n’urukiko rukuru urugereko rwa musanze ku mpamvu z’akarengane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbarimu b’abanyaZimbawe bageze mu Rwanda, bazigisha he bazahembwa angahe
Next articleAbunganira abahoze ari abarwanyi ba FDLR baciwe amande
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here