Home Ubutabera Abantu bambere bafunguwe bishingiye ku bwumvikane mu kwemera icyaha

Abantu bambere bafunguwe bishingiye ku bwumvikane mu kwemera icyaha

0

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko abantu batandatu bari mu igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere, bamaze kurekurwa binyuze mu buryo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ‘Plea Bargaining’.

Bwa mbere mu Rwanda kuwa 12 Ukwakira 2022, ku igororero rya Nyarugenge habayeho ukumvikana gushingiye ku kwemera icyaha. Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwaciyemo imanza 17 naho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rucamo imanza zirindwi ni ukuvuga imanza 24.

Abaregwa 24 bunganiwe mu mategeko, bagiranye amasezerano hanyuma ajyanwa ku bacamanza basuzuma ubwo bwumvikane babona kwemeza amasezerano hagati y’ufunze n’umushinjacyaha.

Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, Legal Aid Forum, uherutse kwandika kuri Twitter ko ‘abaregwa 23 hemewe amasezerano yabo n’ubushinjacyaha, bamwe ibihano biragabanywa abandi birasubikwa. Ibi byatumye hari abahise barekurwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko ‘hamaze gusohoka abantu batandatu kw’Igororero rya Nyarugenge nk’uko ari ho byatangiriye’.

Yakomeje avuga ko ubu buryo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha buzagabanya ubucucike mu magororero ariko hakiri kare kubyemeza kuko ari bwo bugitangira.

Ati “Nkurikije imbaraga byashyizwemo nta kabuza nibikomeza bizatanga umusaruro mu kugabanya ubucucike”.

Ubwo ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bwatangizwaga, imfungwa n’abagororwa 373 bagaragaje ko babishaka ndetse baraniyandikisha ngo imanza zabo zizanyuzwe muri ubu buryo.

Mu cyiciro cy’igerageza ry’imyaka itanu, ubu buryo buzatangirira mu nkiko zisumbuye za Gasabo, Nyarugenge, Gicumbi, Muhanga na Musanze. Muri iki cyiciro hazarebwa ibyaha byo gukomeretsa no kwiba.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26. Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira. Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.

Ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha ntibibuza uwakorewe icyaha kumenya amakuru kuri dosiye y’ikurikiranacyaha no kugira uruhare mu gusobanura imikorere y’icyaha.

Ingingo ya 27 ivuga ko iyo habayeho ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, Ubushinjacyaha burega ushinjwa mu buryo bwumvikanyweho. Urukiko rushobora kwakira cyangwa kutakira ubwumvikane burebana no kwemera ariko ntirushobora kugira icyo rubihinduraho.

Iyo ubwumvikane bwakiriwe, mu gufata icyemezo urukiko rwita ku bwumvikane bwakozwe hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

Ni uburyo bwari busanzwe mu mategeko y’u Rwanda ariko butakorwaga. Bumenyerewe mu bihugu birimo na Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bwihutisha ubutabera, bugafasha abakoze ibyaha kugabanyirizwa ibihano ndetse n’umubare w’abajyanwa muri za gereza ukagabanyuka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImyaka icumi irihiritse DRC yanze kohereza uyihagararira mu Rwanda  
Next articleMozambique: Inyeshyamba nyinshi zamanitse amaboko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here