Home Ubutabera Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yemeye kwishyura mu byiciro areka imanza

Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yemeye kwishyura mu byiciro areka imanza

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza rwarezwemo Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, yishyuzwa miliyoni 3,2 Frw kuri serivisi yahawe, yajya kwishyura agatanga sheki itazigamiye.

Ni urubanza yarezwemo n’uwitwa Bizima Daniel.

Uwunganira Bizima mu mategeko, kuri uyu wa Gatatu ni we wagaragaye mu rukiko. Yaba Bizimana cyangwa Habumuremyi nta witabye.

Yagize ati “Habaye ubwumvikane, tukaba twari tuje gusaba kureka urubanza.”

Ni icyemezo yavuze ko bafashe bisunze ingingo ya 123 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’Imana z’imbonezamubano ivuga ko ” Kureka urubanza ni uburenganzira umuburanyi afite bwo kuvuga ko aretse urubanza yari yaregeye, uwo yaregaga akabyemera. Kureka urubanza bishobora gukorwa no kwemerwa aho urubanza rwaba rugeze hose bikozwe mu nyandiko iriho umukono w’umuburanyi ubwe cyangwa w’umwunganira kandi bikamenyeshwa uwo baburana. Bishobora kandi kuvugirwa mu nama ntegurarubanza cyangwa mu iburanisha. Kureka urubanza no kureka ikirego bikozwe mbere cyangwa bikorewe mu nama ntegurarubanza, umwanditsi abikorera raporo, perezida w’urukiko akabifataho icyemezo kirangiza urwo urubanza.”

Yavuze ko habayeho ubwumvikane n’umukobwa wa Habumuremyi Pierre Damien na Bizima Daniel, bemeranya ko urubanza baruretse, bitandukanye no kureka ikirego kuko mu gihe yaba atishyuye, ikirego cyabyutswa.

Yakomeje ati “Nicyo gituma Pierre Damien atitabye Urukiko, ni uko yari azi ko hafashwe iki cyemezo.”

Ikinyamakuru igihe kivuga ko mu bwumvikane, Habumuremyi yavuze ko nta mitungo asigaranye ko yatejwe cyamunara, bityo nta bushobozi afite bwo kwishyura.

Icyakora, yemeye kuyashaka akishyura make make, mu gihe cy’umwaka umwe.

Icyemezo cy’urukiko kuri ubu busabe kizatangazwa ku wa 10 Ugushyingo 2022, saa munani.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda barenga 4000 bunganiwe mu nkiko ku buntu
Next articleAbari abayobozi ba IPRC Kigali bagiye gutangira kuburana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here