Home Ubutabera Abari abayobozi ba IPRC Kigali bagiye gutangira kuburana

Abari abayobozi ba IPRC Kigali bagiye gutangira kuburana

0
Mulindahabi Deogene wari umuyobozi wa IPRC kigali n'abandi 11 bafunguwe by'agateganyo

Kuri uyu wa kane urukiko rwibanze rwa Kicukiro ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 12 bari aboyobozi ba IPRC Kigali barangajwe imbere na Mulindahabi Deogene wari umuyobzi mukuru wayo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane urubanza rw’aba bose bashinjwa gukoresha nabi umutungo w’Igihugu rwibanda ku ifungwa n’ifungurwa ry’abo’agateganyo.

Ibi byaha nibyo byatumye iri shuri leta ifata icyemezo cyo kurifunga ibyumweru bibiri kugirango hakorwe iperereza nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’uburezi ryasohotse ku wa 12 Ukwakira.

Icyo gihe minisiteri y’uburezi yatangaje ko abanyeshuri baba batashye bakazagaruka  gukomeza amasomo yabo nyuma y’uko iperereza muri iri shuri rikuru rizaba rirangiye kandi ko nta kibazo cyo gutakaza amasomo bazahura nacyo.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB narwo rwahisemo gukurikirana aba bantu bafunzwe dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 25 Ukwakira.

Aba 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandikompimbano, kunyereza umutungo n’ubujura.

Mu gihe aba baba bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo bakatirwa gufungwa hagati y’imyaka irindwi n’icumi bakakwa n’ihazabu ikubye inshuro eshanu umutungo bahamijwe kunyereza.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpiambano cyo gihanishwa gufungwa imyaka iri hagati y’irindwi ariko itarenze icumi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu.

Igitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda kandi giteganyiriza uwahamwe n’icyaha cy’ubujura gufungwa hagati y’umwaka umwe n’ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri.

Mulindahabi Deogene wari umuyobozi wa IPRC kigali n’abandi 11 bagiye kugezwa imbere y’umucamanza
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHabumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yemeye kwishyura mu byiciro areka imanza
Next articleEthiopia: Inyeshyamba za TPLF na Leta bumvikanye guhagarika intambara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here