Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanzwa rw’abantu 12 bari abayobozi ba IPRC Kigali nyuma y’uko abunganira abaregwa barugaragaraije ko batigeze babona umwanya uhagije wo gusoma dosiye zishinja abakiriya babo.
Abaregwa barangajwe imbere na Mulindahabi Deogene wari umuyobozi mukuru w’iyi kaminuza barashinjwa ibyaha bitandukanye birimo no kunyereza umutungo.
Muri dosiye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwashyikirije ubushinjacyaha ishinja aba bose gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo n’ubujura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo hari hategerejwe urubanza rwabo baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Umucamanza yahisemo gusubika urubanza rwabo arwimurira ku wa 10 Ugushyingo nyuma yo kumva impamvu z’abaregwa zo kutaburana uyu munsi.
Abaregwa babwiye umucamanza ko batabonye umwanya uhagije wo kwigana n’ababunganira dosiye zibashinja mbere y’uko bitaba urukiko.
Ku isaha ya saa mbiri urubanza rwari butangirireho mu cyuma cy’Urukiko harimo abashinjacyaha n’abacamanza gusa kuko abaregwa n’ababunganira bari batarahagera.
ahagana saa 09:15, nibwo umucamanza yatangije urubanza abaza abaregwa niba bafite ababunganira cyangwa niba baziburanira, bamwe bagaragaje ko bamaze kubona ababunganira abandi ko batarababona ku bw’impamvu zitandukanye.
Aloys Mutabingwa wunganira umwe mu bafunzwe yabwiye umucamanza ko bafite imbogamizi z’uko batabonye umwanya uhagije wo kuganira n’abakiriya babo no kubona umwanya uhagaije wo kubona ibikubiye muri dosiye ubugenzacyaha bwashyikije ubushinjacyaha bityo ko batiteguye kuburana uyu munsi.
Uyu mwavoka yavuze ko mu izina ry’abunganira abaregwa bibaye byiza bahabwa ikindi cyumweru cyo kwitegura urubanza.
Umucamanza yahise aha ijambo ubushijacyaha ngo bugire icyo buvuga ku busabe bw’abashinjwa buvuga ko ari uburenganzira bw’abashinjwa kubona dosiye zikubiyemo ibyo baregwa no kubona umwanya wo kwitegura urubanza.
Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yahise asubika uru rubanza arwimurira taliki ya 10 Ugushyingo asaba ababuranyi bombi kujya kwitegura neza bityo ntibazatinze urubanza.
Abaregwa bose bakurikiranywe bafunzwe n’ubwo bafashwe mu bihe bitandukanye dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha nyuma y’iperereza ryatyumye ishuri bakoragamo rya IPRC Kigali banashinjwa gusahura rifungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri n’abanyeshuri baryigagamo bagasabwa kuba batashye kuva taliki ya 23 Ukwakira.