Home Politike Abaganga barinubira ko bagiye kujya bakora amasaha aruta ayabandi

Abaganga barinubira ko bagiye kujya bakora amasaha aruta ayabandi

0

Mu gihe byitezwe ko amasaha y’akazi agabanuka akava ku masaha icyenda ku munsi akaba umunani, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, abakora mu nzego z’ubuzima bo siko bimeze kuko bazakomeza gukora amasaha bakoraga mbere y’izi mpinduka.

Abaganga n’abandi bakora mu nezgo z’ubuzima bazakomeza gutangira akazi saa moya za mugitondio  mu gihe abandi bazajya bagatangira nyuma yaho.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 Minisiteri y’ubuzima yasoheye itangazo yibutsa abakora mu nzego z’ubuzima ko bo bazakomeza kujya batangira akazi saa moya za mugitondo bityo ko bo impinduka ku masaha y’akazi bo zitabareba.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ibi bikozwe mu rwego rwogukomeza guha abaturage serivisi nziza zijyanye n’ubuzima.

Nyuma y’iri tangazo bamwe mu baganga bagaragaje kutishimira iki cyemezo cya minisiteri y’ubuzima bavuga ko nabo bakeneye gufatwa nk’abandi bakozi bagakora amasaha nk’ayo abandi bakora.

Aba baganga bavuga ko nabo bafite imiryango bagomba kwitaho kimwe n’abandi.

Umwe mu baganga ba CHUk utifuje gutangaza umwirondoro we avuga ko  minisiteri y’ubuzima ikwiye gukora ibituma n’abaganga babaho neza kandi ko bishoboka.

Ati “ Natwe dufite imiryango, dufite abana tujyana ku ishuri ayo masaha natwe turayakeneye. Nzi neza ko minisiteri y’ubuzima ishatse ko natwe dukora amasaha umunani nk’abandi byakunda.”

Uyu muganga akomeza asaba ministeri gukora gahunda y’akazi ijyanye n’igihe yorohereza abaganga cyangwa igaha agaciro akazi bakora ibongerera umushahara.

Abaganga kimwe n’abandi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje impungenge zabo kuri aya masaha menshi abaganga bagiye kujya bakora.

Joseph Nkurunziza Ryarasa, umuvugizi w’imiryango itari iya leta (Civel Society ) akaba n’umuganga, abicishije kuri twitter yagize ati: “Kuki bamwe bahezwa ku mpinduka zifitiye abandi akamaro?”

Nkurunziza akomeza avuga ko abakora mu nzego z’ubuzima nabo ari ababyeyi kandi ko icyatumye inama y’abaminisitiri ihindura amasha y’akazi kigomba gukurikizwa ku bantu bose.

Ati: “Twese turangana.”

Grace Kansayisa, umuganga mu bitaro bya CHUK,avuga ko itangazo rya ministeri y’ubuzima ku ngengabihe nshya y’akazi “riteye agahinda kandi birababaje.”

Akomeza agaragaza uko abona byakorwa n’abakora mu nzego z’ubuzima bagakora amasaha angana n’ayabandi cyangwa bagakora menshi ariko babyishimiye.

Kansayisa avuga ko abaganga bagakwiye gutangira akazi saa tatu za mugitondo bagasimburwa saa moya z’ijoro n’ababasimbuye bakageza saa tatu za mugitondo. Akomeza avuga ko usibye ibi abaganga bakwiye kwishyurwa amasaha y’ikirenga bakora cyangwa ibiruhuko byabo by’umwaka bikongerwa kugirango ayo masaha y’ikirenga bakoze bihwaniremo.

Ibicishije ku rubuga rwayo rwa twitter, minisiteri y’ubuzima yasubije abibazaga kuri iki kibazo ivuga ko ikomeje gushaka uburyo izamura imibereho y’abakora mu nzego z’ubuzima.

Iti: “ Turabashimira mwese kubitekerezo byanyu. Guverinoma irashima byimazeyo ubwitange n’umurimo ukomeye w’abakora mu nzego z’ubuzima. Tuzakomeza kuganira ku bijyanye n’icyateza imbere imikorere  ndetse na serivisi nziza zihabwa abarwayi muri uyu mwaka. ”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMbanenande wagize uruhare muri Jenoside yakuriweho igifungo cya burundu yari yarakatiwe
Next articleAkavuyo mu badepite b’Amerika baniniwe gutora umuyobozi w’inteko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here