Mu gitondo cyo kuri uyu wambere Perezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe irimo n’izindi nzobere mu mategeko z’abanyamahanga ziri kuganiriza inama ya guverinoma uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byatangajwe ku rubuga rwa twitter ra perezidansi aho batangaje ko muri iyi nama bari kumwe na Bob Muse umuhanga mu mategeko ukorana na Levy Firestone Muse LLP uri gusobanurira abagize guverinoma uruhare rw’ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatusti mu 1994.
Bob Muse arimo gusobanurira inama y’abaminisitiri ku yindi raporo igiye gusohoka ivuga ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, iyi raporo yakozwe n’u Rwanda.
Iyi nama y’abaminisitiri ibaye mu buryo bwihuse kuko ibaye nta cyumweru gishize indi ibaye kuko yaherukaga kuba kuwa 14 Mata 2021.
Ntiharamenyekana niba hari ibindi byemezo bitandukanye biza gufatirwa muri iyi nama cyangwa niba iri kuganirizwa gusa n’uyu muhanga mu mategeko.
Inama ya Guverinoma isobanuriwe n’umuhanga mu mategeko iby’uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatusti nyuma y’igihe gite perezida kagame ashyikirijwe raporo ya Duclert yakozwe n’inzobere z’abafaransa ku ruhare rw’abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi.