Abantu 13 bagize itorero Inyamibwa ryerekeje mu Bufaransa batorokeye mu Bufaransa aho bari bitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Festival des cultures du monde’ ryabereye muri Komine ya Voiron kuva kuwa 1 Nyakanga 2022 kugeza kuwa 9 Nyakanga 2022.
Amakuru avuga ko iri torero ryari ryajyanye abantu 22 barimo abaririmbyi, n’abavuza ingoma ariko mu Rwanda hagaruka 9 gusa.
Itorero Inyamibwa risanzwe ribarizwamo abarimo Miss Umuratwa Anita witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ntabashe kwegukana ikamba icyakora akaza kwegukana ikamba rya Miss Supranational mu 2021.
Ribarizwamo kandi Teta Ndanga Nicole wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2020, uyu nawe akaba ari mu berekeje mu Bufaransa.
Aba byanyampinga bombi bahagurukanye n’iri torero nti haramenyakana niba bari mu bagumyeyo cyangwa abagurutse kuko umwirondoro wabo bose nturamenyekana. Ikindi kitaratangazwa ni uburyo aba bantu batorotse n’igihe batorokeye niba baratorotse nyuma yo gukora icyabajyanye cyangwa niba baratorotse mbere yahoo.
Si ubwambere abahagarariye u Rwanda mu kumurika umuco warwo mu mahanga batorots ekuko mu mwaka wi 2019 havuzwe inkuru y’ Ababyinnyi umunani b’Itorero Inganzo Ngari, riri mu ya mbere akomeye mu Rwanda batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bamwe muri bo bamwe batoroka bakiva mu ndege batarakora ikibajyanye.
Mbere yaho mu mwaka wi 2015 nabwo hari havuzwe itoroka ry’ababyinnyi babiri b’itorero urukererza batorokeye mu Gihugu cy’Ubutaliyani. Usibye ababyinnyi n’abakinnyi baratoroka kuko no mu mikino ya Common Wealth yabereye mu gihugu cya Australia muri 2018 hari umukinnyi watorokeyeyo ntiyagaruka.