Home Amakuru Uganda: Perezida Museveni yavuze impamvu adasaza

Uganda: Perezida Museveni yavuze impamvu adasaza

0

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko impamvu adasaza ari uko yitandukanyije n’imibereho y’abahinde n’Abanyaburayi ubuzima bwe akabuharira indryo Nyafurika.

Ibi perezida Museveni yabivugiye mu imurika gurishwa riri kubera mu Gihugu cya Uganda aho ibigo bya leta n’abandi bari kugaragaza ibikorwa byabo.

Mu magambo ye perezida Museveni yagize ati :

“ Ukuriye urubyiruko mu Gihugu yambajije impamvu ntasaza, impamvu ni uko ntanywa inzoga kandi nkarya ibiryo bya kinyafurika gusa. Sindrya umugati kuko ntari umunyaburayi n’umuceli ntabwo nkurya kuko ntari Umuhinde.” gusa ntiyagaragaje ubwoko bw’ibiryo arya n’ububi bw’ubu bwoko bw’ibiryo atarya n’ubwo bikundwa na benshi kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba aribyo bihendutse n’izindi.

Read more: Uganda: Perezida Museveni yavuze impamvu adasaza

Perezida Museveni yavutse mu mwaka wi 1944, kuri ubu afite imyaka 77 n’ubwo hari benshi batemeranya nayo bavuga ko ayirengeje.

Ari mu baperezida bamaze igihe ku butegesi kuko amaze imyaka 36 ku butegetsi kuko yabugezeho mu mwaka wi 1986.

Ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafite imyaka myinshi y’amavuko ariko ukigaragara nk’ufite imbaraga kuko mu minsi ishize yagiye yigaragaza iwe mu rugo ari gukora isporo zisaba imbaraga (push ups).

Usibye kuba ari umukuru w’igihugu mu gihe kirekire ni n’umusirikare wo ku ipeti rya Jenerali kuko yinjiye igisirikare mu mwaka wi 1971 agisezera muri 2004.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmajyepfo: Perezida Kagame yagaragarijwe akarengane kakiri mu nzego z’ubutabera
Next articleAbagize Itorero Inyamibwa batorokeye mu Bufaransa aho bari bitabiriye Festival
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here