Home Ubutabera Amajyepfo: Perezida Kagame yagaragarijwe akarengane kakiri mu nzego z’ubutabera

Amajyepfo: Perezida Kagame yagaragarijwe akarengane kakiri mu nzego z’ubutabera

0

Perezida Kagame watangiye ingendo akorera mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yakiriye ibibazo birimo n’ibigaragaza intege nke zikiri mu butabera .

Kuri uyu wa 24, Kanama Perezida Kagame, yaganiriye n’abaturage b’Akarere ka Ruhango. Yakiririwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 50.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku baturage anaha umwanya abo yasuye wo kumuganiriza bamwe bamushimira uruhare rwe mu iterambere ryabo abandi bamugaragariza inzitizi bagifite ngo batere imbere bamusaba kuzibakemurira n’abandi baza bamubwira akaregane kabo rimwe na rimwe kaba karanigizwemo uruhare n’inzego z’ubutabera.

Turikumwe ni umwe mu bahawe umwanya abwira Perezida Kagame akarengane we n’umuryango we bakorewe kuva mu mwaka wi 1998 n’ubu bakaba batararenganurwa.

Akarengane ka Turikumwe n’umuryango we gaturuka ku rupfu rwa mukuru we wari umusirikare wapfuye mu 1998, icyo gihe bahaye umuntu inshingano zo kujya gukurikirana indishyi z’akababaro mu kigo cy’ubwishingizi ( Cogear).

Uwo muntu yahawe amafaranga ariko ntiyayageza ku bayamutumye, umuryango wa Turikumwe witabaje inkiko kuva icyo gihe kugeza na nubu.

Turikumwe ubwo yagezaga akababaro ku muryango we kuri perezida Kagame

“ Nyuma yo kutudindiza urubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, urukiko rwamutegetse kudusubiza amafaranga ariko ntiyayaduha.”

Turikumwe akomeza abwira Perezida Kagame uko bakomeje kurenganwa n’ubwo bari bafite umwanzuro w’urukiko.

Inzego z’ubutabera ziracyakoreshwa

Muri iki kibazo cy’umuryango wa Turikumwe hazamo izina ry’umuturage w’Akarere ka Muhanga witwa Gafaranga, bivugwa ko yagize uruhare mu gukomeza kurengana kw’uyu muryango nk’uko bivugwa na Turikumwe.

“ Mu minsi ishize twarongeye turamurega ariko abifashijwemo n’umukire w’i Muhanga witwa Gafaranga arafungurwa araza agurisha imitungo ye yose ahita atoroka ubu yarabuze.”

Aha niho Perezida Kagame yahereye atanga umurongo w’uburyo umuryango wa Turikumwe warenganurwa. Yasabye inzego z’Akarere ka Ruhango gukorana n’izindi nzego bakishyuza Gafaranga wafunguje uwarenganyije umuryango wa Turikumwe.

“ Niba yarabuze uwamufunguje azabyirengere.”

Undi muturage yambuwe ikibanza n’inzu

Riberakurora Adolphe yagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo. Yavuze ko hari umuntu ukora muri RDB witwa Mutangana Eugene. Ngo yanyuze ku mutungo w’iwabo i Kanombe, arangije avuga ko uwo mutungo agiye kuwutwara, wari ikibanza kirimo inzu.

Perezida Kagame yabajije icyo uwo Mutangana yaba yaragendeyeho agatwara uwo mutungo, uwo muturage avuga ko nta kintu na kimwe, ahubwo ko yari agiye gusura umusirikare witwa Kananga abonye uwo mutungo yiyemeza kuwutwara, birangira anabikoze.

Perezida Kagame yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, ko akurikirana ikibazo cy’uwo muturage.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mukozi wa RDB atamuzi ariko ko agiye guhska uko iki kibaoz gikemurwa.

Usibye Ruhanga na Nyamagabe Perezida Kagame yabiwe ibibazo by’ubtabera

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu baturage, Perezida Kagame yakiriwe mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 26 Kanama, aho yaganiriye n’abaturage babarirwa mu bihumbi 80.

Tuyishime Jeanvier yabwiye Perezida Kagame ko bubatse umupaka mushya wa bweyeye bamburwa n’uwari wabahaye akazi  witwa Twagiramungu Alphonse.

Baregeye inkiko zemeza ko bagomba kwishyurwa  ndetse hanatezwa kashe mpuruza ariko urubanza nti rwarangizwa. Ikibazo cyanajyanywe mu zindi nzego kugeza kuri minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ariko bikomeza kuba iby’ubusa.

Aha niho Perezida kagame yahise yibaza ati “Iyo ibibazo bijyankwe mu nkiko  nazo zigafata umwanzuro kuki bitubahirizwa?”

Minisitiri w’ubutegetsi Bw’Igihugu Gatabzi JMV, yavuze ko ikibazo akizi ko ubu “Rwiyemezamirimo agomba gufatwa akishyuzwa ku ngufu.”

Undi mucyecuru wagizwe umupfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yabwiye Perezida Kagame ko hari umuntu witwa Musabyimana wagurishije isambu y’umuryango we Leta hubakwa gereza ya Nyanza ariko we ntiyagira icyo abona

Ati “namureze mu nzego z’ibanze ndamutsinda murega mu nkiko zibanze n’izisumbuye ndamutsinda ariko nta kintu nigeze mpabwa.”

Meya wa Nyanza NTAZINDA Erasme,  mu gusobanura iki kibazo yabwiye Perezida Kagame ko “ Musabyimana yatsinzwe ariko akabura icyo kwishyura kuko nta mtungo n’umwe umwanditseho.”

Uwagizwe umupfakazi na Jenoside yakorewe abatutsi abwira Perezida Kagame uko isambu y’umugabo we yubatsweho gereza ya Nyanza ntihagire n’igiceri abonaho

Perezida Kagame yabajije impamvu Musabyimana adafunzwe asubizwa na Meya wa Nyanza ko “ tugiye gukorana na polisi tukamushakisha.”

Mukamana Angelique, nawe avuga ko inzu yubakiwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye bayigurishije we n’umugabo we basezeranye ariko nyuma akaza kumuta akishakira undi mugore amusize mu bukene.

Uyu nawe inkiko zamubwiye ko uwo umugabo wamutaye  nta mutungo umwanditseho ko agomba kumuha abana babyaranye umugabo akaba ariwe ubarera.

Perezida Kagame yatunguwe no kumva acyakirizwa ibibazo nk’ ibi aho yasuye abatuurage mu turere dutandukanye maze avuga ko yari

“ aziko ibi byokuzana ibibazo hano byarangiye ariko murabona ko bitararangira kandi hari inzego zagakwiye kuba zarabikemuye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDr Tedros uyobora OMS yabuze uko yoherereza amafaranga bene wabo bashonje
Next articleUganda: Perezida Museveni yavuze impamvu adasaza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here