Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kigarama bavuga ko bamaze guhomba kubera Corona Virus bahisemo kugana iy’ubuhinzi, ariko nabwo nta baguzi baboneka.
(Photo Jacques )Nikuze Josiane umuhinzi uhinga mu gishanga cya Rwampara.
Nikuze Josiane uhinga mu gishanga cya Rwampala, twamusanze ari mu bikorwa by’ubuhinzi, avuga ko mbere yakoraga ubucuruzi buciriritse, ariko kubera Covid-19 ibyo yacuruzaga yasanze bitamutunga kubera igishoro gito, kuri ubu ari gukora ubuhinzi.
Cyakora ngo nta kizere afite ko azabona amafaranga ajyana abana be ku ishuri nibatangira kwiga, kubera impamvu zo guhindagura ibyo yakoraga.
Agira ati “Ntabwo nizeye ko ubuhinzi bwahita bumpa amafaranga asubiza abana bange ku ishuri .”
(Photo Jacques)Uwamurera Assia umuhinzi nawe n’umuhinzi uhinga imboga akanazigurisha mu gishanga cya Rwampala.
Uwamurere Assia, nawe ni umuhinzi muri iki gishanga cya Rwampala, agaragaza ko ikizere cy’ubuzima ku bagore cyasubiye inyuma, ugereranije na mbere y’icyorezo cya Covid 19, kubwe ngo ubuyobozi bwari bukwiye kubaba hafi, na cyane ko nibyo bahinga muri iki gishanga bitabaha umusaruro uhagije.
Uwamurera yagize ati ” Ubuyobozi bwa Leta bukwiye kutugoboka bukadutera inkunga mu bikorwa byacu by’ubuhinzi kugira ngo bushobore kutugirira akamaro, na cyane ko abenshi bahinga muri iki gishanga batisha.”
Akomeza avuga ko kubera kwatisha cyangwa gukodesha ubutaka bituma rimwe na rimwe umusaruro bakuramo ntacyo ubafasha.
Umusaruro ubura abaguzi
Uwamurera Assia avuga ko kuri we, Covid-19 yamusubije inyuma kuko hari nibyo bahinze byabuze abaguzi kubera ibura ry’amafaranga bityo bikaba byarabateje igihombo.
Hafashijwe abazunguzayi gusa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama Umubyeyi Mediatrice, tumubajije icyo avuga kuri ibyo bibazo bigaragazwa n’abagore, avuga ko batigeze batererana abagore bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid -19, ngo cyakora ubufasha batanze bukaba bwarahereye kubahoze ari abazunguzayi bakoraga ubucuruzi bwo kuzunguza kudutaro.
Akomeza avuga ko bamaze gutanga inkunga ingana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu 150.000Fre, kuri buri umwe, ni inkunga yatanzwe n’umushinga Give Directry ndetse na Finance Services, ikaba imaze guhabwa abagera kuri 600 mu murenge wa Kigarama mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho batewe n’icyorezo cya Covid-19.
Aya mafaranga yatanzwe mu byiciro, aho mu kiciro cya mbere hatanzwe amafaranga 45.000frw Kuri buri umwe, naho mu kiciro cya kabiri bakaba barahawe agera ku ibihumbi 105000, yose hamwe akaba ari ibihumbi 150000frw, aho abayahawe bagiye batoranwa mu masibo agize imidugudu yose igize umurenge wa Kigarama.
Igishanga cya Rwampala gihuriweho n’uturere twa Kicukiro na Nyarugenge, kikaba gikorerwamo ubuhinzi bw’imboga zitandukanye.
Manirahari Jacques