Home Ubukungu Abagore barashishikarizwa kwinjira mu masendika

Abagore barashishikarizwa kwinjira mu masendika

0

Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’umugore no kumushishikariza kwigira, abagore barasabwa kwinjira mu masendika.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’urugaga rw’umurimo, rw’ubuvandimwe bw’abakozi mu Rwanda (Cotraf Rwanda) na FES Rwanda agamije guhugura abagore bari mu masendika. Aya mahugurwa yabereye mu karere ka Musanze Ku wa 27-30 Werurwe 2025.

Bamwe mu bagore bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bari bafite imyumvire y’uko kuyobora no kuba umunyamuryango wa sendika bireba abagabo gusa, ariko nyuma yo guhugurwa bamenye neza ko ari ngombwa ko n’abagore bafatanya n’abagabo kubaka amasendika.

Benimana Liliane, wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali muri Sendika ya Rwanda manufacturing engineers trade union(RMETU), yashimiye abateguye amahugurwa kuko avuga ko atari azi Sendika icyo zimaze ariko akaba yarasobanukiwe byimbitse akamaro kayo, ndetse amenya n’uburenganzira bwe mu kazi akora.

Akomeza avuga ko yasobanukiwe ko mu gihe umukoresha yamuhohoteye Sendika yamukorera ubuvugizi bityo aboneraho gushishikariza abandi bakozi kujya mu masendika. Yagize ati” Tinyuka, mugore arashoboye”.

Abagore bahuguwe, baturutse mu byiciro bitandukanye. Ingabire Consolatrice umuhuzabikorwa w’umushinga ushyirwa mu bikorwa na Fes Rwanda na Cotraf Rwanda, asaba buri mugore wahuguwe kuzasangiza bagenzi be ubumenyi yakuye mu mahugurwa mu rwego rwo kurushaho kubafasha guhindura imyumvire ituma baharanira uburenganzira bwabo nk’inzira ibafasha kugera ku iterambere.

Agira ati” byaba byiza ko buri wese mu bahuguwe yasangiza bagenzibe ubumenyi yakuye mu mahugurwa kugirango babashe kwiteza imbere.”

Ingabire Consolatrice, asaba abagore kujya muri sendika zitandukanye bakagira n’uruhare mu miyoborere yazo

Mwumvaneza Joseph ni umuyobozi mukuru w’ungirije wa Cotraf Rwanda, asobanura ko Sendika ari ishyirahamwe ry’abantu bahuje umwuga, bagamije kwiga no guteza imbere ibijyanye n’akazi bakora.

Yagaragaje ko intego ari ukuzamura ubushobozi bw’umugore muri Sendika, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko imibare y’abagore mu myanya y’ubuyobozi muri sendika ikiri hasi.

Yagize ati” Mu masendika 18 agize Cotraf Rwanda,14 ayobowe n’abagabo naho 4 gusa ni yo ayobowe n’abagore.”

Kongera umubare w’abagore binjira mu masendika, Mwumvaneza asanga bisaba ko abagore bitinyuka bagakora cyane kandi neza kugira ngo bagire uruhare mu byemezo bifatwa muri sendika.

Yongeyeho ko umurimo uwo ari wo wose ukora, wajya muri sendika kuko ari wo muyoboro wo gukemura ibibazo by’abakozi harimo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku kazi

Yasoje asaba abagore kwinjira muri sendika, yaba abakora mu mirimo yanditse cyangwa itanditse, kuko bibafasha kurenganurwa igihe umukoresha yabarenganyije, bityo, bakarenganurwa binyuze mu buvugizi bwa Sendika.

Ubu mu Rwanda hari Urubuga rwa Sendika eshatu cosyli igizwe na sendika 12,Cotraf Rwanda igizwe na sendika 18 na Cestrar igizwe na sendika 18 zose hamwe zikaba 48.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUko urubanza rwa Ndererimana ruzakiza abarenganywaga n’itegeko mu cyamunara
Next articleFrance: Marine Le Pen yakatiwe gufungwa abuzwa no kuzongera kwiyamamariza imyanya ikomeye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here