Nyuma yo gufungurwa amaze hafi imyaka ine afunzwe by’agateganyo akaza kuba umwere Niyonsenga Shadrack, avuga ko urubanza rwe na bagenzi be abacamanza bagiye batinya kurufataho umwanzuro kandi babona ko ari abere bikaba aribyo byabatindije muri gereza.
Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bose bafunzwe mu mwaka w’i 2018 barekuwe kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusanga ari abere.
Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, .
Aba banyamakuru bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga.
Nyuma yo gufungurwa Niyonsenga Shadrack avuga ko mu butabera bw’u Rwanda ababurimo benshi batiyumvamo gufata inshingano akaba ari kimwe mu byatumye batinda muri gereza kandi ari abere.
“Bakugeza imbere y’umucamanza nawe akabibona ko uri umwere ariko ntafate icyemezo ngo akurekure ahubwo akabitega iminsi atazi umuntu uzaca urwo rubanza n’uko azaruca.”
Niyonsenga akomeza ashimira umucamanza wo mu rukiko rukuru wafashe umwanzuro wo kubarekura avuga ko atandukanye n’abandi basaga n’abadashaka guca urubanza.”
“ Natwe twabonaga ko turi abere ariko ni byiza kuba dufunguwe ariko ntiwavuga ko ubutabera bwera de harimo akabazo.”
Niyonsenga avuga ko n’ubwo ari umunyamakuru w’umwuga ariko ko nyuma y’imyaka ine amaze afunzwe atafata umwanzuro niba azakomeza gukora umwuga cyangwa niba azawuvamo ko agiye kubanza kubitekerezaho.