Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Kamena 2022, abapolisi 2 b’Abanyarwanda barashwe n’umupolisi wo muri Congo wari wambutse umupaka akinjira mu Rwanda, si abapolisi gusa yarashe kuko yarashen’abaturage n’ubwo nta n’umwe yahitamye nk’uko byemezwa n’ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda.
Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko uyu musirikare w’umunye Congo yahise araswa n’undi mupolisi wari uri kuburinzi mu rwego rwo kwirwanaho no kurwana ku baturage bari bari ku mupaka wa Petite barriere.
Uyu musirikare w’umunye Congo yahise yitaba Imana igisirikare cy’u Rwanda gisaba igisirikare gihuriweho n’ibihugu byo mu Karere gicunga umutekano kuza gukora ipererza ku iraswa ry’uwo musirikare.
INKURU BIFITANYE ISANO
Uyu musirikare wa Congo winjiye mu Rwanda arasa aje akurikira ibindi bisasu bitandukanye byagiye bigwa ku butaka bw’u Rwanda bivuye muri Congo n’ubwo byo bitagiraga uwo bikoneretsa.
Hahsize imisni harui umwauka mubi hagati y’u Rwanda na Congo uturutse ku ntambara igisirikare cya Congo kirwanamo na M23, Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 n’ubwo u Rwanda na M23 babihakana.