Imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Igihugu yahitanye abantu barenga 100 mu ntara y’amajyaruguru n’iy’uburengerezuba nk’uko byemezwa n’abayobozi muri izi ntara.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba François Habitegeko, yabwiye itangazamakur ati: “Twahuye n’ibibazo bikomeye cyane”.
Kugeza saa moya z’igitondo, yavuze ko imibare y’agateganyo bafite ari uko hapfuye abantu 55 kubera “inzu nyinshi n’inkangu byaguye ku baturage, abandi benshi barakomereka.”
Habitegeko avuga ko mu karere ka Ngororero ariho hapfuye abantu benshi ariko ko “na Rubavu, Rutsiro na Karongi hari abantu babuze ubuzima”.
Imibare yaje gutangazwa nyuma ivuga ko abarenga 100 bapfuye mu ntara z’Uburengerazuba n’amajyaruguru.
Ikigo cya leta cy’itangazamakuru, RBA, cyatangaje ko imibare mishya y’abapfuye igeze ku 109, barimo 95 b’Iburengerazuba na 14 bo mu Majyaruguru.
Intara y’uburengerazuba – ndetse n’amajyaruguru zigizwe n’uduce tunini tw’imisozi miremire gakunze kwibasirwa ahanini no gutenguka kw’imisozi mu bihe nk’ibi by’imvura.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda giheruka kuburira ko uku kwezi kwa Gicurasi kuzagwamo imvura nyinshi. Naho minisiteri y’imicungire y’ibiza yaburiye abaturage kwitwararika muri ibi bihe.
Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, imibare y’ibyangiritse n’abapfuye biteganyijwe ko ishobora kwiyongera.
Ku bikorwaremezo byangiritse Guverineri Habitegeko yagize ati: “Imihanda myinshi yaguyemo inkangu ku buryo ubu kugenda bigoye”.
Imihanda mikuru yo muri iyi ntara; umuhanda wa Kivu Belt wa Rubavu – Karongi, umuhanda wa Muhanga – Musanze n’umuhanda wa Musanze – Rubavu yibasiwe.
Habitegeko ati: “Ibice bimwe byagiye bigwamo inkangu, ntabwo navuga ko iyo mihanda yose ari nyabagendwa.”
Yavuze ko ubu harimo gukorwa ibikorwa by’ubutabazi bw’inzego z’ibanze kandi ko “n’ubutabazi bwo ku rwego rw’igihugu buri mu nzira”.