Minsiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yatangaje amabwiriza agomba gukurikizwa n’abategura ibirori byo mu ngo ivuga ko ubitegura agomba kubimenyesha gitifu w’Akagali akabimumenyesha biciye kuri e amail cyangwa whatsapp.
Muri aya amabwiriza kandi nta mubare ntarengwa w’abitabira ibi birori ugaragaramo gusa ntibigomba kurenza saa mbiri z’ijoro n’ubwo hari utundi Turere bitagomba kurenza saa kumi n’ebyiri.
Abitabira ibi birori kandi bagomba kuba baripimishije Covid-19, nibura mu minsi itatu mbere yuko bitabira ibi birori bakabikora bibutse gusigamo intera no gukaana intoko n’amazi mea n’isabune mbere yo kwinjira.
Facebook Comments Box