Byagaragayeho hari abibwa cyangwa bagatakaza ikarita ndangamuntu bakinumira, kuburyo henshi ku biro by’inzego za Leta n’ahandi henshi hahurira abantu usanga hamanitse amarangamuntu.
Ubu noneho minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza agenga itangwa ry’indangamuntu ku muntu wayitaye cyangwa se wayibwe kandi ntashobore kuyibona mu gihe giteganyijwe.
Aya mabwiriza kandi avuga ko uwataye Indangamuntu agomba kubimenyesha inzego zibishinzwe bitarenze iminsi 60, bitaba ibyo akacibwa amande y’ibihano.
Aya mabwiriza avuga uburyo ikarita ndangamuntu yatakaye cyangwa yibwe isimbuzwa, uko izibonetse zishyikirizwa ku biro by’Imirenge ba nyirazo bakomokamo, uburyo Imirenge nayo izigeza ku baturage, igihe ikarita ndangamuntu yemerewe gusimbuzwa indi, n’ibindi.
Aya mabwiriza yatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, akaba agomba gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 24 Nyakanga 2020 ari naho yashyiriweho umukono na Minisitiri muri iyo Minisiteri Prof Shyaka Anastase