99% by’Abanyarwanda bakoreweho ubushakashatsi mu bijyanye n’ubutaka ntibishimira 30.000 frw basabwa mu gihe bandukuza ubutaka habayeho ubugure, ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO ku bibazo bigaragara mu butaka.
Mu bushakahsatsi bwakozwe mu turere dutandatu ku bibazo byugarije abaturage ku bijyanye n’ubutaka harimo ihererekanya ry’ubutaka, kwimurwa badahawe ingurane ku gihe ndetse no kuba badasobanukiwe n’itegeko ry’ubutaka, Murwanashyaka Evariste wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko bahereye ku bibazo abaturage bagaragaje birimo kuba abaturage bavuga ko bakwa amafaranga menshi ibihumbi 30 mu gihe abakora ihererekanya ari menshi.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste yavuzeko batahakana ibyavuye mu bushakashatsi kuko ngo nabo abaturage babagejejeho iki kibazo inshuro nyinshi ariko ngo harimo gutegurwa itegeko rishya ryabihindura.
Ibindi abaturage baragageje birimo ukudasobanukirwa n’itegeko ry’ubutaka binaviramo bamwe kutitabira gusora, aho abagera kuri 73% batishyuye umusoro w’ubutaka, mu gihe hari kandi no kuba abaturage badasobanukiwe n’igishushanyo mbonera.
Uturere twakorewemo ubu bushakashatsi ni Gatsibo, Gisagara, Musanze, Ngororero, Rusizi na Kamonyi.