Umugabo w’Umuyapani yatawe muri yombi ashinjwa kubwira abagore 35 icyarimwe ko abakunda bazabana nk’umugore n’umugabo kugirango abone impano zabo ku munsi we w’ivuka.
Takashi Miyagawa w’imyaka 39 y’amavuko, ngo yaba yarahaye amatariki atandukanye y’amavuko buri wese mu bakunzi be nyuma yo kubabwira ko azabana nabo ubuziraherezo agenda abibwira umwe ku giti cye.
Bavuga ko yakiriye amakarita n’impano zose hamwe zifite agaciro k’amafaranga akoreshwa mu Buyapani 100.000 (arenga ibihumbi 700 mu manyarwanda), harimo n’ikoti rifite agaciro k’arenga ibihumbi 200 y’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru dukesha MBS avuga ko aba bagore amaherezo bamenye uburiganya bwe maze bishyirahamwe nk’abahohotewe mbere yo kujya kuri polisi gutanga ikirego.
Muri Gashyantare nibwo bagiye kubwira polisi agahinda kayo ibanza kutabyumva ariko ubu yatawe muri yombi akekwaho uburiganya.
Ikirego kikaba kivuga ko Miyagawa yabwiye umukecuru w’imyaka 47 ko isabukuru ye y’amavuko yari ku ya 22 Gashyantare, abwira undi mukecuru w’imyaka 40 ko isabukuru ye iri muri Nyakanga ndetse n’umugore w’imyaka 35 ko iri muri Mata.
Icyakora isabukuru ye nyakuri y’ivuko ngo ni 13 Ugushyingo. amakuru avuga ko Miyagawa yahuye n’aba bagore mugihe yakoraga muri kigo cyamamaza kikanagurisha amazi nibindi bicuruzwa.
Umugore umwe yabwiye MBS News ko yamusomye ku munsi wa kabiri batangiye guteretana. Yongeyeho ati: “Namubwiye nti: ‘Sinshaka kubikora keretse niba [uri] umuntu ushaka kurushinga kandi rwose tuzabana nanjye mu bihe biri imbere.’ Yansubije ati: ndavuga nkomeje. Ngiye kubana nawe ubuzima bwanjye bwose. ‘”
Amafoto yatangajwe ku mbugankoranyambaga yerekana Miyagawa hamwe nabagore benshi batandukanye muri resitora no muri parike. hari imitsima ( gateau/cake) ibiri yanditesho ngo “Isabukuru nziza”.