Home Uncategorized Perezida Kagame agiye kwambika amapeti abofosiye bashya 721

Perezida Kagame agiye kwambika amapeti abofosiye bashya 721

0

Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo kuri uyu wambere ayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’aba ofisiye bato 721.

Ni umuhango uri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera.

Aba bofisiye barahita binjira mu gisirikare cy’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategek nyuma yo kwambikwa amapeti na Perezida Kagame. ni umuhango witabirwa n’inshuti n’ababyeyi b’ababa bari bwambikwe amapeti.

Abagiye kwambikwa amapeti uyu munsi bafite umwihariko wo kuba barakurikiranye amasomo ya gisirikare bayafatanya n’amasomo y’ubumenyi busanzwe bwa kaminuza arimo ubuvuzi, engeneering n’ibindi. benshi muri bo bakaba baratangiye aya masomo mu mwaka w’ 2016.

Abagiyie kwambikwa amapeti si ubwamebre bahuye na Perezida Kagame kuko kuwa 29 Ukwakira 2020 baganiriye nawe ubwo amasomo yabo yari arimbanyije.

Kuwa 16 Ugushyingo 2019 nibwo Perezida Kagame yaherukaga guha ipeti abofisiye bato mu mmuhango n’ubundi wari wabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfunzwe azira kubeshya abagore 35 ko bazabana kandi abashakaho Impano
Next articleCharles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here