Ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe agakingirizo kunshuro ya 15 mu mujyi wa Kigali hibukijwe akamaro kako cyane mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo wizihizwa taliki ya 13 Gashyantare buri mwaka, ni umunsi ubanziriza uwahariwe abakundana mu rwego rwo kubibutsa ko n’impano bahana zaba zirimo udukingirizo mu kwibukiranya akamaro katwo.
Kabanyana Nuriet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga ryimiryango nyarwanda itari iya leta irwanya SIDA no guteza imbere ubuzima ndetse avuga ko ubwandu bwa virusi itera Sida bwiyongera mu rubyiruko no mu bagore.
Avuga ko kimwe mu bisubizo byo kugabanya ubu bwandu ari ugukoresha agakingirizo kuko kizewe kandi gahendutse.
Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yagarutse ku ntego y’uko VIH/izaba ari amateka mu 2030 agaragaza ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije gukumira ubwandu bushya.
Yagize ati: ” Hari byinshi bimaze gukorwa mu guhangana na VIH/SIDA birimo kugeza udukingirizo ahantu hatandukanye kuko bifasha gukumira unwandu bushya, kuko iyo hakoreshejwe neza gakumira ubwandu.”
Nteziryayo Narcisse, umuyobozi w’Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku bafite virusi itera SIDA, AHF yatangaje ko agakingirizo gakora byinshi.
Ati: “Agakingirizo ni ingenzi mu gukumira ubwandu bushya bwa VIH, gutwara inda zitateganyijwe n’ibindi.
Kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo, bifasha kwibukiranya ibyiza byo kugakoresha no gukuraho akato.”
Ku bijyanye no kutwegera abantu, yanaboneyeho gutangazwa ko AHF itanga udukingirizo turi hagati ya miliyoni 4 na 5 ku mwaka mu gihe igihugu cyo cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo.
Yavuze ko udukingirizo tuboneka hirya hino ku makiyosike cyane cyane ahahurira abantu benshi, ku bigo nderabuzima no ku bitaro, ku buryo nta cyabuza buri wese kugezwaho serivisi zijyanye na VIH.
Karungi Doreen