Home Ubutabera U Rwanda rwarezwe mu rukiko rwa EAC n’abarenga 100 barushinja kubafunga bidakurikije...

U Rwanda rwarezwe mu rukiko rwa EAC n’abarenga 100 barushinja kubafunga bidakurikije amategeko

0

Abagera ku 157 biganjemo Abanyarwanda bareze u Rwanda mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bavuga ko rwabataye muri yombi ndetse rukabafunga binyuranyije n’amategeko ku kibazo cy’ubujura bufite agaciro ka miliyoni 10,3$ (arenga miliyari 10 Frw) bwabereye muri I&M Bank Rwanda, bwakozwe hifashishijwe amakarita ya Mastercard Platinum Multicurrency.

Mu kirego batanze, aba bahoze bakoresha aya makarita y’iyi banki bagaragaza ko u Rwanda rwabafunze mu buryo buhonyora uburenganzira bwabo ndetse bagafungwa amezi runaka nta rubanza.

Ni ikirego cyatanzwe n’uwitwa Nyinawumuntu Leatitia na Ssemakula Ali Abaas bari bahagarariye abo bantu bavuga ko bafunzwe binyuranyije n’amatego nk’uko The East African yabyanditse.

Mu kirego batanze bagaragaza ko bashaka ko uru rukiko rwa EAC rugaragaza ko icyemezo cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB cyo kubata muri yombi no kubafunga nta rubanza kinyuranyije n’Itegeko nshinga n’andi mategeko y’u Rwanda ndetse n’amasezerano agenga ishyirwaho rya EAC.

Mu nyandiko zashyikirijwe urukiko, uyu Abaas yavuze ko abo bantu batawe muri yombi, bagafungwa ndetse inshuti n’abavandimwe babo bakorerwa iyicarubozo, ibintu bavuga ko binyuranyije n’amategeko ari yo mpamvu basaba uru rukiko ko rwagaragaza ko ibyo bikorwa bihonyora uburenganzira bwabo.

Aba bantu bagaragaza ko bakoranye na I&M Bank Rwanda ibaha ariya makarita ashobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye nko kubikuza ndetse no kwishyura ibicuruzwa ku mashini zabugenewe no kuyifashisha mu guhererekanya ubwoko bw’amafaranga bugera kuri 17.

Bavuga ko imwe mu nyungu bari bafite kuri ayo makarita nk’uko iyi banki yabyamamazaga ku rubuga rwayo, kwari ugukoresha ubwoko bw’amafaranga atandukanye nk’uko ayo makarita yari abifitiye ubushobozi.

Mu nyandiko zashyikirijwe urukiko zigaragaza ko aba bantu bahisemo gukoresha ayo makarita kuko ibiciro by’ihererekanya ry’amafaranga banki ubwayo yacaga byari hejuru cyane y’ibyo ukoresha iriya karita ya Mastercard Platinum Multicurrency yasabwaga.

Aba batanze ikirego bagaragaza ko bahererekanyije amafaranga bifashishije iyo karita aho bagiye bayavana mu Madirham ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bakayashyira mu Mayero bakongera bakayazana mu Madirham, ibyatumye babona inyungu ya 10%.

Abaas akagaragaza ko ibyo byakozwe mu buryo bwo kungukira ku biciro biri ku masoko atandukanye, ibintu avuga ko bisanzwe bikorwa aho umuntu agura akongera akagurisha umutungo we ku masoko atandukanye mu kungukira ku biciro bitandukanye biyabarizwaho, ibizwi nka ‘arbitrage’.

Uyu Abaas avuga ko na we yafunzwe amara amezi abiri, akagaragaza ko ubugenzacyaha bwafatiriye inyandiko ze z’ingendo ndetse n’Amadolari ya Amerika agera ku 6800.

Avuga ko byatumye atakaza akazi ke kamuhembaga Amadolari 1500 ku kwezi ndetse ko umuryango we utigeze ubwirwa icyatumye atabwa muri yombi.

Yakomeje agira ati “Hari abandi bantu batawe muri yombi mu buryo buhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse ntibahabwa ubutabera. Nkanjye nakorewe iyicarubozo ku buryo bw’umubiri n’intekerezo.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Intumwa Nkuru ya Leta yahakanye ibyo birego u Rwanda rushinjwa, igaragaza ko abo batawe muri yombi mu buryo bw’iperereza ku byaha birimo kunyereza umutungo n’iyezandonke.

Yagaragaje ko abo bakekwa bakurikiranyweho ibyaha by’ubukungu, iby’ikoranabuhanga ndetse n’iyezandonke, ikagaragaza ko ibyo birego bigihari, ariko abashinjwa bakaba bararekuwe by’agateganyo mu gihe hategerejwe urubanza nubwo bahise bava mu gihugu nyuma yo kurekurwa.

Yagaragaje ko urukiko rwa EAC rudafite uburenganzira bwo kugira icyo bukora kuri iki kibazo ndetse yerekana ko u Rwanda rutazita kuri ibi birego cyane ko byatinze gutangwa kuko byatanzwe mu mezi 11 nyuma yo gutabwa muri yombi kw’abo bantu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwunganira Kazungu Denis asaba ko ibyaha bigabanywa agahanishwa igihano gito
Next articleAHF Rwanda ihangayikishijwe n’ubwandu bushya bwa virusi itera sida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here